Magingo aya Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yahagaritse Mukura kugura abakinnyi mu gihe itarishyura miliyoni 46 Frw ibereyemo abatoza bagiye birukanwa kubera umusaruro muke ariko bagifite amasezerano muri iyi kipe.
Ku
wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, nibwo Maniraguha Ndamage Jean
Damascene yatorewe kuyobora ikipe ya Mukura asimbuye Olivier Nizeyimana Mugabo
watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.
Maniraguha
usanzwe ari Rwiyemezamirimo ndetse unafite inganda zitandukanye mu ntara y’Amajyepfo,
yatorewe uyu mwanya kugira ngo akomeze guharanira iterambere n’umusaruro mwiza
w’ikipe, ariko kandi akemure ikibazo cy’imyenda iyi kipe ibereyemo abatoza
batandukanye.
Nyuma
yo gutorerwa kuyobora Mukura, Maniraguha yavuze ko ikimuzanye muri iyi kipe ari
ugutwara igikombe cya shampiyona.
Yagize
ati”Intego dufite ni ugutwara ibikombe, Mukura ntabwo ari ikipe ya Rugby, ntabwo
ari ubucuruzi, icyo dushaka ni ugutwara ibikombe no kwiyerekana”.
Uyu
muyobozi yavuze ko intego ya mbere we na komite bagiye gukorana ari ugushaka
ubushobozi, gushyira hamwe no kongerera imbaraga za Fan club no kunga ubumwe.
Perezida
mushya wa Mukura, yagarutse ku buryo agiye kwitwara mu kibazo cy’umwenda wa
miliyoni 46 Frw iyi kipe ibereyemo abatoza bayitoje ariko bakirukanwa
amasezerano yabo atarangiye.
Yagize
ati”Twahinduye inama y’ubutegetsi y’ikipe tugerageza gushyiramo abantu bafite
ubushobozi, twagize amahirwe COVID-19 iri kugabanyuka, ni ukugerageza gutsinda
ku buryo abafana baza ku kibuga ari
benshi amafaranga akinjira, ikindi dufite gahunda yo kuvugana n’abaterankunga
batandukanye, hari abo dufite ndetse hari n’abandi duteganya, dufite amahirwe yo
kubona amafaranga menshi yo kuzakemura ibyo bibazo”.
Maniraguha
agiye kuyobora Mukura Victory Sport mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO