Gutsindwa kwa Youvia WFC, kwasize abakinnyi bayo 4 bagiye mu bitaro kubera kunanirwa kubyakira aho umwe atarasezererwa.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 ni bwo Kayonza WFC yari yasuye Youvia WFC
mu mukino wa 1/2 cy'irangiza mu gushaka amakipe azamuka mu cyiciro cya mbere muri
shampiyona y'abagore.
Youvia yagerageje kwishyura ariko biranga
Abakinnyi
b'iyi kipe bari bararanzwe no kwitanga ndetse n'umuhate, kwakira ko batazamutse
mu cyiciro cya mbere bamwe byarabananiye bituma abakinnyi bane bajyanwa
mu bitaro.
Ku
cyumweru, abakinnyi batatu barimo: Denyse ukina inyuma kuri 3, rutahizamu Marie
Claire ufite ibitego 14 na Ratifa ukina imbere ibumoso, baje gusezererwa mu
bitaro nyuma yo koroherwa, ariko Tuyishimire Angelique yoherezwa mu bitaro
bikuru CHUK aho na n'ubu atarabasha kuvuga.
Uwo mukinnyi uriho akambi ni we uri muri koma
Tuyishime
Angelique akina mu kibuga hagati aho abenshi bakunze kwita kuri 6, akaba ari umwe mu bakinnyi beza iyi kipe
ifite wanitwaye neza muri uyu mwaka w'imikino.
TANGA IGITECYEREZO