RFL
Kigali

Nyuma yo kunanirwa kuzamuka mu cyiciro cya mbere itsinzwe na Kayonza WFC, umukinnyi wa Youvia WFC yagiye muri Koma, 3 barara mu bitaro

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/02/2022 17:14
1


Gutsindwa kwa Youvia WFC, kwasize abakinnyi bayo 4 bagiye mu bitaro kubera kunanirwa kubyakira aho umwe atarasezererwa.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 ni bwo Kayonza WFC yari yasuye Youvia WFC mu mukino wa 1/2 cy'irangiza mu gushaka amakipe azamuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y'abagore.

Youvia WFC yari yatsinzwe umukino ubanza ibitego 4-0, yabwaga amahirwe yo kwishyura ibi bitego ikajya muri Penariti cyangwa se ikaba yabirenza. Youvia WFC ibi bitego yabashije kubyishyura ariko mu minota ya nyuma Kayonza WFC yishyuyemo ibitego 2 byanatumye Youvia WFC isezererwa.

Youvia yagerageje kwishyura ariko biranga

Abakinnyi b'iyi kipe bari bararanzwe no kwitanga ndetse n'umuhate, kwakira ko batazamutse mu cyiciro cya mbere bamwe byarabananiye bituma abakinnyi bane bajyanwa mu bitaro.

Marie Claire nyuma y'umukino yararize birangira nawe ajyanwe kwa muganga

Ku cyumweru, abakinnyi batatu barimo: Denyse ukina inyuma kuri 3, rutahizamu Marie Claire ufite ibitego 14 na Ratifa ukina imbere ibumoso, baje gusezererwa mu bitaro nyuma yo koroherwa, ariko Tuyishimire Angelique yoherezwa mu bitaro bikuru CHUK aho na n'ubu atarabasha kuvuga.

Uwo mukinnyi uriho akambi ni we uri muri koma 

Tuyishime Angelique akina mu kibuga hagati aho abenshi bakunze kwita kuri 6,  akaba ari umwe mu bakinnyi beza iyi kipe ifite wanitwaye neza muri uyu mwaka w'imikino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayinamura ShemaTharcisse2 years ago
    Ndibaza Impamvu batabyakira nkaho ikipe bakinaga nayo yo itari ikeneye kuzamuka kandi nayo yarabiharaniye! Inbox me mbahe amakuru arenze ayo kuko abakinnyi ba Kayonza nabo bafite ubuhamya batanga kuri match!





Inyarwanda BACKGROUND