RFL
Kigali

Uburanga bwa Kayumba Darina usanzwe atigisa imbuga nkoranyambaga wakomeje muri Miss Rwanda 2022-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/02/2022 15:09
4


Umunyamideli Kayumba Darina uri mu bagize mjwmodelsmanagement usanzwe unamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe, ari mu babashije gukomeza muri Miss Rwanda 2022, ibintu byakoze ku mutima benshi barimo na Ruti Joel.



Mjwmodelsmanagement ni imwe mu makompanyi areberera inyungu z’abanyamideli hirya no hino bagera ku 4000 ifite icyicaro muri Ethiopia. Mu bayibarizamo harimo n’abanyarwandakazi babiri babashije kwitabira Miss Rwanda 2022 ndetse bakabona PASS. Abakomoje ni Umuhoza Emma Pascaline wiyamamarije mu ntarwa y’Uburasirazuba na Kayumba Darina wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali.

Uretse kuba ari umunyamideli ubarizwa muri mjw asanzwe, Darina anazwi mu bikorwa byo kwamamariza amakompanyi mato n’amanini dore ko kugeza ubu ari mu bakobwa bacye bafite urubuga rwa Instagram rukurikirwa n'abagera ku bihumbi 33.2 kandi umunota ku wundi baba biyongera.

INYARWANDA yabegeranirije amwe mu mafoto y’uyu mukobwa ukiri muto wari wambaye nimero 36 ufite umushinga wo gufasha abanyeshuri bo mu byaro kugera ku mahirwe yo kwihangira umurimo no kubona akazi. Ubusobanura yatanze kuri uyu mushinga bwanyuze abagize Akanama Nkempuramaka bose bakamuha ‘Yego’. Byaje no gutuma aba umwe mu bakobwa 29 bahagarariye Umujyi wa Kigali mu cyiciro kindi cya Miss Rwanda 2022.

Abakobwa bose bamaze kwemererwa gukomeza mu kindi cyiciro cya Miss Rwanda 2022 bose hamwe ni 70.

Darina ari mu bakobwa 29 bahagarariye Umujyi wa Kigali

Asanzwe ari umunyamideli

Akoresha urubuga rumwe rwa Instagram, nta Facebook cyangwa izindi

Abarizwa muri mjwmodelsmanagement

Yifashishwa na kompanyi zinyuranye mu bikorwa byo kwamamaza

Kuri Instagram akoresha amazina ye asanzwe Kayumba Darina

Amwe mu magambo agenderaho harimo avuga ko "Nta bwiza bubaho buhebuje nk'ubwuje umutima w'ibikorwa byiza"

Yifuza gufasha abana bo mu cyaro muri gahunda zo gushaka akazi no kwihangira imirimo

Ari mu bakobwa batigisa imbuga nkoranyambaga

Uyu mukobwa ashyigikiwe n'abarimo umuhanzi Ruti Joel 

Ni umukirisitu usoma na Bibiliya cyane, umurongo wo muri Isaiah 41:10 ni wo umufasha

Benshi bishimira uburanga bwe

Ubutumwa asangiza abamukurikira buhita bwishimirwa na benshi binyuze muri comment na like

Akunda guseka

Yaba ari kwamamaza no mu buzima busanzwe yambara neza


Kuri Instagram ari mu bakobwa bakurikirwa cyane 


Ruti Joel yasabye abamukunda bose gushyigikira Kayumba Darina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marc Nsengiyaremye2 years ago
    Dore miss yabonetse, amarushanwa nasubikwe!
  • Peace Karenzo2 years ago
    Kayumba Darina, nshimye uburyo yifata nk'umukobwa yisoneye. Nigitekerezo afite cyo gufasha abandi bakiri bato kwiteza imbere.
  • Adeline uwizeyimana2 years ago
    Miss yubahwe kb
  • Lynnet Angella1 year ago
    Uganda





Inyarwanda BACKGROUND