RFL
Kigali

#MissRwanda2022: Ihere ijisho ubwiza bw’abakobwa 29 barimo ufite ubumuga batsindiye guhagararira Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/02/2022 21:43
0


Inkuru nziza yatashye mu miryango y’abakobwa 29 batsindiye guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.



Intero y’irushanwa rya Miss Rwanda ni ubwiza, ubwenge n’umuco. Uko imyaka yagiye ishira indi igataha iri rushanwa ribera ikiraro abakobwa benshi bifuza gushyira mu bikorwa imishinga myiza ifasha umunyarwango Nyarwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Gashyantare 2022, nibwo hatoranyijwe abakobwa 29 batsindiye guserukira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

Ni mu ijonjora ryabereye kuri Hill Top Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ijonjora ryitabiriwe n’umubare udasanzwe! Abakobwa 190 ni bo biyandikishije kugira ngo bitabire ijonjora mu Mujyi wa Kigali.

Byari akazi katoroshye ku bagize Akanama Nkemurampaka k’amajonjora ya Miss Rwanda 2022 ari bo Mutesi Jolly, Munyaneza James ndetse na Evelyne Umurerwa guhitamo mu bakobwa 117 bitabiriye. Bamaze iminota 50’ irenga bagerageza guhuza amanota kugira ngo bemeze abakomeza.

Buri mukobwa yanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka, akomoza ku mushinga we ndetse n’akamaro kawo kuri sosiyete.

Abakobwa bahagaraririye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022 ni Ruzindana Kelia [Nimero 69]; Isimbi Habibah [Nimero 10], Dushime Ingrese Clara Nimero 68], Kundwa Brandine Dusabemungu [Nimero 108], Marlene Uwimana [Nimero 66], Mizero Parfine [Nimero 115].

Gatesi Renita [Nimero 62], Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [111], Mugiraneza Benitha [Nimero 55], Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 97], Umutoniwase Fredda [Nimero 47], Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 31], Saro Amanda [Nimero 38], Utuje Nice Kellia [Nimero 84], Kayumba Darina [Nimero 36], Uwimanzi Vanessa [Nimero 81].

Ingabire Gaudence Pamela [Nimero 8], Byiringiro Sandrine [Nimero 72], Ishimwe Stacy Agray [Nimero 9], Bahali Ruth [Nimero 78], Isaro Marie Kelia [Nimero 19], Uwagaga Aslah [Nimero 73], Iradukunda Christan [Nimero 35], Umutesiwase Roudwa [Nimero 21], Uwase Rugamba Glona [Nimero 25], Munganyinka Jessica [Nimero 80], Kalila Leila Franca [Nimero 32], Urusaro Kabagamba Lisa [Nimero 23] na Ineza Keissa [Nimero 24].

Umutoniwase Fredda uri mu bakobwa 29 bakomeje muri Kigali afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yabwiye Akanama Nkemurampaka ko ashaka gukorera ubuvugizi bagenzi be, kandi abona ko abafite ubumuga bagenda bitinyuka.

Ingabire Gaudence Pamella uri mu bakomeje muri Kigali, mu 2021 yahataniye ikamba rya Miss Rwanda ariko ntiyabasha kwegukana ikamba nta rimwe.

Gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali byatangiye ku wa 29 Mutarama 2022. Icyo gihe igikorwa cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri uyu mwaka wa 2022 abakobwa 473 ni bo biyandikishije bashaka amahirwe yo kwinjira mu irushanwa.

Abakobwa batsinze amajonjora mu Ntara enye:

Abakobwa 9 batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

Abakobwa icyenda babonye itike yo guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022 ni Uwimana Jeannette [40], Tanganyika Elisabeth [No 1], Ashimwe Michelle [No 32], Kamikazi Queen Roxanne [No 13], Ikirezi Hapiness [No 3], Ruzindana Belyse [No 31], Ituze Ange Melissa [No 14], Irakoze Sabrine Hyguette [No 34] na Keza Melissa [No 24].

Abakobwa 14 batsindiye itike yo guhagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022 ni Ikirezi Musoni Kevine [No 11], Uwase Teta Sheena [No 40], Mwiza Oliver [No 24], Nzamukosha Patricia [No 66], Mutoni Pascaline [No 60], Umulisa Lidvine [No 45], Keza Nadia [No 71], Uwase Lucie [No 23], Uwase Esther [No 64], Nkusi Lynda [No 29], Mugabekazi Ndahiro Queen [No 73], Umuhoza Emma Pascaline [No 10], Ibirezi Noella [No 35] na Nzobe Nikita Imani [No 17].

Abakobwa 9 batsindiye gukomeza mu Ntara y’Amajyaruguru ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.

Imibare irerekana ko abakobwa 70 ari bo batsinze muri Miss Rwanda, uteranyije umubare w’abatsinze mu Ntara enye n’abatsinze mu Mujyi wa Kigali. Kuri iyi nshuro ya 12, Miss Rwanda yiyandikishijemo abakobwa 473. 

Abakobwa 29 ni bo batsindiye itike yo guhagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022

Abakobwa bahagaraririye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022:


Ruzindana Kelia [Nimero 69] 

Isimbi Habiba [Nimero 10] 

Dushime Ingrese Clara [Nimero 68] 

Kundwa Brandine Dusabemungu [Nimero 108] 

Marlene Uwimana [Nimero 66] 

Mizero Parfine [Nimero 115] 

Gatesi Renita [Nimero 62] 

Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [111] 

Mugiraneza Benitha [Nimero 55] 

Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 97] 

Umutoniwase Fredda [Nimero 47] 

Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 31] 

Saro Amanda [Nimero 38] 

Utuje Nice Kellia [Nimero 84] 

Kayumba Darina [Nimero 36] 

Uwimanzi Vanessa [Nimero 81] 

Ingabire Gaudence Pamela [Nimero 8] 

Byiringiro Sandrine [Nimero 72] 

Ishimwe Stacy Agray [Nimero 9] 

Bahali Ruth [Nimero 78]    

Isaro Marie Kelia [Nimero 19] 

Uwagaga Aslah [Nimero 73] 

Iradukunda Christan [Nimero 35] 

Umutesiwase Roudwa [Nimero 21] 

Uwase Rugamba Glona [Nimero 25] 

Munganyinka Jessica [Nimero 80] 

Kalila Leila Franca [Nimero 32] 

Urusaro Kabagamba Lisa [Nimero 23] 

Ineza Keissa [Nimero 24] 


Abakobwa 117 bari baciye mu cyumba cy'inama cya Hill Top Hotel i Remera bategereje ko hatangazwa abakomeza muri Miss Rwanda 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND