Umusizi Bahali Ruth wakinnye mu gisigo ‘Ayabasore’ yahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022-AMAFOTO

Imyidagaduro - 12/02/2022 4:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Umusizi Bahali Ruth wakinnye mu gisigo ‘Ayabasore’ yahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022-AMAFOTO

Umusizi Bahali Ruth ni umwe mu bakobwa 117 bitabirije ijonjora rya Nyampinga w’u Rwanda ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu gisigo cyitwa ‘Ayabasore’ cy’umusizi Junior Rumaga.

Bahali azwi cyane mu mikino myinshi ya Mashirika, akaba n’umusizi nawe ubusanzwe ukora mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu gisigo ‘Ayabasore’, Junior Rumaga yakoresheje amagambo aryoheye amatwi aba abwira Bahali Ruth, amusaba kumuha ‘avance’ [Kurya ubukwe] mbere y’uko barushinga.

Gusa, Bahali agenda yanga maze Rumaga yabona byanze burundu agahitamo kwigarura no kumwumvisha ko yikiniraga atari akomeje.

Bahali yabwiye akanama nkemurampaka ko umushinga we ari uguteza imbere ubugeni n’ubuhanzi by’umwihariko ubusizi n’ikinamico guha amaboko no gushyigikira ukwigira kw’igitsinagore binyuze mu kwitinyuka mu ruhame bifashihishe impano bifitemo nk’ubusizi n’ikinamico.

Ubusizi ni icyiciro cy’ubuvanganzo cyari kigenewe gusingiza mbere na mbere Umwami n’abo mu muryango we. Umusizi yari umuhimbyi w’ibisigo Nyabami, Uwabifataga mu mutwe atarabihimbye bamwitaga “Umwikirizi “.

Imivugo n’ubusizi ni ibintu bibiri byuzuzanya ariko bitandukanye ‘kuko ubusizi bwo ni ihambuka ry’ibyiyumviro bihereza ibitekerezo kurema ikintu gishya cyangwa kunononsora ibiriho ntawubihatiye ubikoze’.Bahali ufite nimero 78 yavuze ko ashaka guteza imbere abagore binyuze mu buvanganzo, by’umwihariko amakinamico n’ubusizi 

Bahali akina mu gisigo ‘Ayabasore’ cy’umusizi Rumaga Junior 

Bahali yavuze umuvugo mu kwizihiza umunsi wo kwibohora mu 2009, no mu bindi bikorwa bitandukanye

KANDA HANO UREBE IGISIGO ‘AYABASORE’ BAHALI RUTH YAKINNYEMO CYA JUNIOR RUMAGA

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...