RFL
Kigali

Umukobwa yaguriye umukunzi we ikibanza nk’impano y’umunsi wa Saint Valentin

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:12/02/2022 12:28
0


Ku rubuga rwa Twitter hasakaye inkuru y’umukobwa watangaje impano yageneye umukunzi we mbere y’uko umunsi mukuru w’abakundana ugera. Mu butumwa yashyize kuri uru rubuga uyu mukobwa yavuze ko yaguriye umukunzi we ikibanza mu rwego rwo kumushimira ndetse amugaragariza ko utuntu ducye yamugeneraga yatwishimiraga cyane.



Uyu mukobwa ukoresha amazina ya @sophyvives ku rubuga rwa Twitter mbere y’uko umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin uba buri mwaka Taliki 14 Gashyantare ugera yasangije abantu impano idasanzwe yageneye umukunzi we.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, uyu mukobwa yatangaje ko yahisemo kugura ikibanza mu gace ka Tse Addo mu mujyi wa Accra muri Ghana maze akacyegurira umukunzi we nk’impano ya Saint Valentin mu rwego rwo kumushimira ko yanyurwaga n’impano nto yamugeneraga.

Aka gace ka Tse Addo iki kibanza giherereyemo bivugwa ko ari kamwe mu duce two muri Ghana ubutaka bwaho buhenda cyane nkuko byatangajwe n’umwe mu batanze igitekerezo ku butumwa by’uyu mukobwa.

Sophyvibes nkuko yitwa ku rubuga rwa Twitter yavuze ko umwaka ushize yahaye umukunzi we impano y’ikarito ya Chocolat na Kalavati maze umusore nyuma yo kubyacyira akishima cyane, ibintu byakoze ku mutima w’uyu mukobwa bityo bituma uyu mwaka ahitamo kumuha indi mpano idasanzwe ndetse ihenze kurusha iyo yamugeneye umwaka ushize.

Mu butumwa bwe yashyize ku rubuga rwa Twitter uyu mukobwa yagize ati: “Biratangaje cyane ukuntu umwaka ushize nahaye umukunzi wanjye impano y’ikarito ya chocolat na karavate. Yarabyishimiye cyane maze binkora k’umutima. Uyu mwaka mbere y’uko umunsi wa Saint Valentin ugera namugeneye impano y’ikibanza kiri mu gace ka Tse Addo. Ntababeshye n’Isi nayimwegurira mbishoboye.”

Mu bitekerezo bitandukanye bwatanzwe ku butumwa by’uyu mukobwa ku rubuga rwa Twitter abenshi bamwifurizaga ishya n’ihirwe mu rukundo rwe n’umukunzi we ndetse bamwe bagatera urwenya. Harimo nk’uwamubwiye ko baramutse batandukanye umukunzi we yarubatse inzu kuri icyo kibanza, ntazamusabe kuyiteruraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND