Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza ngo umuntu uri mu myaka kuva kuri 20 kugeza kuri 39,ubuzima bwe ntaho buba buhuriye n’ubw’ufite imyaka 40 ndetse ku bantu bamwa inzoga bo ntabwo zibagiraho ingaruka kimwe kuko ukuze ni we zangiriza ubuzima kuruta ukiri muto.
Ingaruka ziterwa n’inzoga ku zinywa ari hejuru y’imyaka 40
1.Indwara y’umutima ikunze kwibasira abantu bakuze ni imwe mu ngaruka iterwa ahanini no kunywa inzoga nkuko bisobanurwa na Dr Mike Knapton umuganga w’indwra zibasira umutima yaganiriye n'ikinyamakuru Medical News Today,agira ati ;’’kunywa inzoga cyane ku bantu bakuze byangiza umutima ugacika intege aribyo bita cardiomypathy’’.
2.Umubyibuho ukabije nawo ni kimwe mu bibazo abantu bakuze bakunda guhura nabyo biterwa ahanini no kunywa inzoga kuko zibamo amasukari abyibushya maze akagenda akitsindagira hafi y’igifu ari nayo mpamvu usanga abantu bashaje kandi banywa inzoga baba babyimbye inda.
3.Umuntu kandi unywa inzoga nyinshi muri iyi myaka 40 kuzamura nta mahirwe yo kuramba igihe kinini aba afite nkuko Dr Mike Knapton asobanura ko abenshi bapfa bari hagati y’imyaka 40 na 55 ku bantu bakunda kunywa inzoga nyinshi bagasinda kuko nta mbaraga baba bagifite zo guhangana n’inzoga zageze mu mubiri,maze uko iminsi ishira n’intege zigashira bigatuma apfa vuba kurenza utanywa inzoga.
4.Kunanirwa k’ubwonko biroroha cyane ku munywi w‘inzoga uri muri iyi myaka kuburyo abenshi bakunda kurwara indwara ya depression ikaba ari nayo ibahitana kuko imitsi ijyana amaraso mu bwonko inzoga zituma inanirwa.
5.Kuri iyi myaka kandi usanga abantu bakunda kunywa inzoga bagira amabara ku ruhu cyangwa abagore bakarwara ibiheri ku mubiri,bakarwara n’imitis cyane,ugasanga bahora baribwa mu mitsi no mu ngingo.
6.Ku bantu b’igitsinagore ngo bahita baca imbyaro kabone nubwo yaba agifite amahirwe yo kuba yakongera kubyara ataragera igihe cyo gucura ,ngo biba birangiye iyo akunda kunywa inzoga nyinshi.Naho ku mugabo nawe ngo ntiyakongera kubyara mu gihe inzoga zamubayeho akarande kuko ngo imisemburo yitwa testosterones,nta mbaraga iba igifite ndetse n’intanga ziragabanuka cyane.
Izi nizo ngaruka zigera ku muntu ukunda kunywa inzoga mu buryo bukabije kandi kenshi,mu gihe afite imyaka iri hejuru ya 40 kandi abagabo n’abagore bakaba bose zibageraho.