RFL
Kigali

Ndayirukiye Fleury yakoze filime ku mukobwa wangiwe n’umuryango we kwitabira Miss Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/02/2022 22:14
0


Director Fleury Ndayirukiye yasohoye filime yise “Ndi Nyampinga” yubakiye ku nkuru y’umukobwa wangiwe n’umuryango we kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, avuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvire.



Ni filime asohoye mu gihe irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba muri iki gihe, kugira ngo abakibuza abana babo kwitabira iri rushanwa bahindure imyumvire.

Ati “Nyishyize hanze muri iki gihe kubera ko amarushanwa ya Miss Rwanda ari kuba, ngira ngo niba hari umubyeyi ugifite imyumvire nk’iyo ihinduke ntababaze umwana we.”

Akomeza ati “Ni filime twifuza ko ihindura imyumvire muri sosiyete Nyarwanda, cyane cyane ababyeyi bagaha uburenganzira umwana w’umukobwa ntibamubuze amahitamo ye kuko bituma yica inzozi ze, kandi agakomeza kwitinya akabona ko hari ibyo atemerewe muri sosiyete.”

Fleury yabwiye INYARWANDA ko iyi filime yayikoze nyuma y’uko umukobwa amuganirije agahinda yagize, nyuma y’uko umuryango umubujije amahirwe yo kwitabira Miss Rwanda.

Uyu muyobozi wa BahAfrica Entertainment ati “Ni inkuru mpamo yabayeho y’umwana wifuzaga kujya muri Miss Rwanda, ariko kubera umuryango we wari ufite imyumvire itandukanye bakamwangira kuko babifata nko kwiyandarika no gushakisha abagabo.”

Iyi filime yayikoze mu 2018. Akimara kuyitunganya, yahise ayishyira mu marushanwa atandukanye mu bihugu byo hanze.

Umwali Bella, ni we mukinnyi w’imena muri iyi filime. Uyu mukobwa uba ashaka kugera ku nzozi ze, akora ibishoboka byose kugira ngo yumvishe umuryango we ko ashaka kwitabira Miss Rwanda ariko bikanga.

Bigera n’aho ashaka gutoroka ava iwabo, ariko bakamufata. Umusangiza w’amagambo (MC) abwira abari bitabiriye igikorwa cyo gutora Miss Rwanda ko Umwali Bella [Akina yitwa Solange] atabashije kubonaek, akavuga ko atari inkuru nziza ku bafana be.

Muri iri rushanwa Akanama Nkemurampaka kaba kagizwe na Issa Dusingizimana, Salua Uwimana na Muhozi J. Paul.

Iyi filime igaragaramo kandi Rosine Bazongere, Jeannette, Diane Umuhoza, Umutoniwase Rose, Queen Uwase, Winnie Kirabo, Eric Mutuyimana, Sandrine Keza, Guy Xaver Nsengiyumva, Arthur Banshayeko n'abandi.

Yakinnyemo Bella Umwali [Solange], Cyprien Bruno [Danny], Longin Ilunga [Paul], Nyirabagesera Lea [Immaculée], Ngenzi Reyne [Pascal], Hakizimana Shabani [Bosco], Ingabire Divine [Nadia] na Floris Uwayo [Coach, ni we uba utoza abakobwa intambuko].

Irushanwa rya Miss Rwanda rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, aho hamenyekana abakobwa bahagararira Umujyi wa Kigali. 

Fleury yavuze ko yakoze iyi filime mu rwego rwo gucyebura ababyeyi bakibuza abana babo kwitabira Miss Rwanda 


Umwali Bella, umukinnyi w'imena muri filime 'Ndi Nyampinga'

KANDA HANO UREBE FILIME ‘NDI NYAMPINGA’ YUBAKIYE KU MUKOBWA WABUJIJWE AMAHIRWE YO KWITABIRA MISS RWANDA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND