RFL
Kigali

Mbere yo kwakira Rayon Sports, Mukura izatora umuyobozi mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/02/2022 15:56
0


Mukura Victory Sports yateguye inama y’inteko rusange kuri uyu wa Gatandatu, igamije gutora umuyobozi mushya usimbura Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.



Iyi kipe yitegura kwakira Rayon Sports muri shampiyona kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gashyantare, guhera kuri uyu wa gatanu yateguye ibirori bitandukanye bijyanye no gusubukura imikino yo kwishyura ndetse no kongera kwakira abafana kuri Stade Huye nyuma y’ iminsi yari ishize batemerewe kureba imikino kubera Covid-19.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare, abakunzi b’iyi kipe n’abandi bose bazareba uyu mukino baratangirana n’igitaramo kizwi nka Silent Disco kiza kubera muri Hotel Credo, aho baza kuba bacurangirwa n’aba DJs bane batandukanye.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi abakunzi b’ikipe ya Mukura barazindukira mu nama y’Inteko rusange, aho ku murongo w’ibyigwa harimo amatora yo kuzuza Komite Nyobozi, by’umwihariko gutora Perezida usimbura Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuyobora FERWAFA.

Mbere y’uko yiyamamariza kuyobora FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye ku mwanya wa Perezida wa Mukura VS, bituma inshingano yari afite zisigarana uwari Visi Perezida we Sakindi Eugène, mu gihe Umunyamabanga Mukuru yakomeje kuba Théodate Siboyintore naho umubitsi aba Mutemberezi Paulin.

Nyuma y’Inteko rusange kuri Stade Huye hazakurikiraho umukino wa shampiyona w’umunsi wa 16 uzahuza Mukura na Rayon Sports guhera saa cyenda zuzuye.

Mukura Victory Sport igiye gutora perezida w'ikipe mushya usimbura Nizeyimana watorewe kuyobora FERWAFA

Mukura yateguye ibirori mbere yo kwakira Rayon Sports

Shampiyona y'icyiciro cya mbere iragaruka Mukura icakirana na Rayon Sports i Huye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND