Umuhanzi Edouce Softman ari kubarizwa mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ye ashaka gushyira ahagaragara mu minsi iri imbere.
Ni nyuma y’uko iserukiramuro ryiswe ‘Amahoro
Festival’ yari guhuriramo n’abahanzi bakomeye barimo Kidum ritabaye.
Iri serukiramuco ryateguwe na MIA
ifatanyije na Angaza Africa ryagombaga kuba ku wa 26 Ugushyingo 2021, rikabera mu
Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Edouce yabwiye INYARWANDA ko habura
iminsi itatu ngo yerekeze muri Kenya, yamenyeshejwe ko hari ibyangombwa
bitaraboneka byemerera abategura iri serukiramuro kurikorera muri Kenya.
Ati “Igihe cyegereje twabonaga ntacyo
ari kutubwira [Umunyarwandakazi uba muri Kenya wateguye iri serukiramuco], haburaho nk’iminsi itatu ndamubaza none se bimeze gute ko igiye wari waraduhaye
cyo kuza muri Kenya cyageze cyanarenze habaye iki? Ni bwo yatangiye kumbwira
ngo hari ibyangombwa batahawe bibemerera gukora ‘festival’ mu gihugu ngo nibyo
bakiri gushaka”.
Uyu muhanzi yavuze ko iri
serukiramuco ryasubitswe mu gihe bari batangiye kuryamamaza muri Kenya, ndetse
ko hari n’abantu baho bari batangiye kumwandikira bamubwiye ko biteguye
kumwakira.
Edouce yavuze ko album yagombaga
gusohora mu Ukuboza 2021 yayirangije, ariko ko atarabona igihe cyiza cyo
kuyishyira ahagaragara.
Avuga ko imwe mu ndirimbo ziri kuri
iyi album ariyo yagiye gukorera amashusho mu Mujyi wa Goma. Ni indirimbo avuga
ko ari iy’ubuzima busanzwe.
Edouce avuga ko iserukiramuco yari kuririmbamo muri Kenya ritabaye ku mpamvu z’uko hari ibyangombwa abaritegura batarabona
Edouce uzwi mu ndirimbo nka ‘My Love’, ‘Ni wowe’ na ‘Nyaranja’, avuga ko muri uyu mwaka azasohora album ye
TANGA IGITECYEREZO