RFL
Kigali

USA: Guhusha idubu byavuyemo urupfu rw'abavandimwe babiri

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:11/02/2022 13:25
0


Polisi ikorera Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko umugabo utavuzwe amazina yiyahuye, nyuma yo kurasa murumuna we atabigambiriye, ubwo yageragezaga kurasa idubu.



Abayobozi bavuga ko uyu mugabo yafashe imbunda ye kugira ngo yirinde idubu ryirabura ryacaga hafi y'urugo rwe muri leta ya Oregon, ariko ntiyabasha guhamya intego, ahubwo arasa murumuna we bitunguranye.

Iyi nkuru ibabaje yabereye mu kibaya cya Sunny giherereye mu ntara ya Josephine, kuwa kane w'iki cyumweru nk'uko Polisi ibitangaza.

Polisi ivuga ko yitabye Telephone nyuma yo guhamagarwa n’umugabo ababwira ko yarashe murumuna we ku bw'impanuka, asaba ko bakwihutira gutabara.

Mu itangazo ry'ibiro by'umuyobozi wa Polisi muri Oregon bagize bati "Hashingiwe ku iperereza, bikekwa ko uwaduhamagaye yiyahuye nyuma yo guhamagara kugira ngo amenyeshe ko habaye impanuka."

Travis Snyder, umuyobozi wa Polisi wungirije yavuze ko abapolisi bageze aho Telephone yari yahamagariye itabaza bagasanga abagabo babiri bapfuye, aho umwe yari afite igikomere ku mutwe, undi afite igikomere cy'isasu ku mutima.

Abayobozi birinze gutangaza amazina ya ba nyakwigendera mu gihe iperereza rigikomeje.


Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND