RFL
Kigali

Uwavumbuye HIV itera SIDA yitabye Imana

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:11/02/2022 11:15
0


Umushakashatsi w’umufaransa, Luc Montagnier wayoboye ubushakashatsi bwavumbuye Virusi (VIH) itera Sida ndetse akanabihererwa igihembo cya Nobeli, yitabye Imana ku myaka 89, i Neuilly-sur-Seine mu Bufaransa.



Montagnier na Françoise Barre-Sinoussi basangiye igihembo cya 'Nobel' mu mwaka wa 2008, kubera akazi bakoze mu kigo cya Pasteur i Paris mu guhashya SIDA, ubwo bavumburaga Virus itera SIDA.

Ubuvumbuzi bwabo bwakanguriye abantu kwipimisha virusi itera sida ndetse no gukora igabanya ubukana bwayo.

SIDA yamenyekanye bwa mbere mu 1981, igihe abaganga bo muri Amerika babonaga urupfu rudasanzwe rw’abantu babiri bakundanaga i Californiya, bagasanga urupfu rwarakomotse ku mibonano mpuzabitsina.

Montagnier n'umunyamerica Robert Galo bari mu bafashe iya mbere mu kuvumbura inkomoko ya SIDA, ndetse na Virusi iyitera ari nako bageragezaga gukora imiti.


Montagnier

Bombi biyongereyeho Françoise Barre-Sinoussi bafatanya mu bushakashatsi biza  gutanga umusaruro mu mwaka w'1983, ubwo Robert Galo yari yaramaze kuva mu itsinda.

Montagnier yavutse ku ya 8 Kanama 1932, i Chabris mu karere ka Indre mu Bufaransa.

Nyuma yo kuyobora ishami rishinzwe kurwanya Sida hagati ya 1991 na 1997, yigishije muri kaminuza ya Queens i New York ari nako yakomeje gukora ubushakashatsi butandukanye ku ndwara n'imiti.

Mu myaka ya nyuma y'ubuzima bwe, Nyakwigendera yumvikanye ahanganisha ibitekerezo bye n'iby’abagize amahuriro y'abavumbizi mu by'indwara, nk'aho atemeranyaga na benshi ku buryo bwo kwirinda Coronavirus.


Montagnier na Siannoussi bahawe igihembo cyitiriwe Nobel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND