Abanyeshuri: Ese wakunze mwarimu wawe? Dore icyo wakora ukabasha kumwikuramo burundu!

- 11/02/2022 8:35 AM
Share:
Abanyeshuri: Ese wakunze mwarimu wawe? Dore icyo wakora ukabasha kumwikuramo burundu!

Muri iyi nkuru, turafasha abanyeshuri bisanga baguye mu mutego w’urukundo n’abarimu babo bikabagora kubikuramo.

Urumva bisa n’ibigoranye cyangwa bitumvikana, ariko burya urukundo ntabwo ruhitamo aho rukwerekeza heza cyangwa habi. Abanyeshuri bo mashuri yisumbuye, hari ubwo bisanga bakunze abarezi babo bikababera ingorane zikomeye. Niba uziko uri umubyeyi, ukaba ufite umwana wigeze akuganiriza kuri iki kibazo, mufashe kubyumva neza wifashishije iyi nkuru uraba umufashije cyangwa nawe wifashe.

DORE IBYO WAKORA UKABASHA KWIKURAMO UMWARIMU WAWE

1. Rekeraho gutekereza kuri mwarimu wawe ngo amarangamutima uyerekeze ku rukundo.

Intekerezo ziza gahoro gahoro ariko zikerekeza kubikorwa. Biragaragara n’ubwo wabihisha, ariko hari ubwo birangira bigaragariye n’abatarashakaga kubibona. Gukunda mwarimu wawe bishobora kuzakuviramo kwicuza kubw’impamvu zitandukanye, rero gabanya kumukunda , gabanya intekerezo zimugukuriraho. Gerageza ushake ibiguhuza, ushake ibintu bituma uba udahari mu gihe wendaga kumutekereza.

2. Gabanya inshuro mwahuriraga mu nzira cyangwa inshuro mwaganiraga.

Niba uziko kwiyumvamo mwarimu wawe biri kwangiza amasomo yawe cyangwa ubuzima bwawe bwa buri munsi, shaka uko ubyikuramo ushake uko umugendera kure. Ahari arakuruta cyane, nibyo urukundo ntabwo ruhitamo ibyo umuntu akora, ariko biba byiza burya umenye indeshyo yawe, mwarimu mureke akore akazi ke nawe ujye mu byawe nk’umunyeshuri.

3. Sanga abajyanama.

Sanga abantu bafasha abafite ibibazo bitandukanye bagufashe kuba wowe, bagufashe kumva ko ukwiriye kurekeraho gukunda umwarimu wawe.

4. Gerageza kuganiriza inshuti zawe.

Ahari abanyeshuri bagenzi bawe bashobora kuba bafite ibyo bahuye nabyo bisa n’ibyo. Wenda harimo uwakunze umuntu umusumba ashobora kubivamo, muganire ubabwire kubyiyumviro byawe.

5. Hindura ikigo.

Niba byanze byose, niba utashobora guhagarika intekerezo ze mu mutwe wawe, byakubera byiza uramutse wimutse ukava kuri iryo shuri ukajya kurindi. Ganira n’ababyeyi bawe cyangwa n’abandi bakurera  ubabwize ukuri , ubundi uhitemo kumuhunga, kandi uzaba ukemuye ikibazo neza.

5. Shaka ibindi biguhuza.

Ese nyuma y’amasomo ukora iki? Shaka ikindi kintu kiguhuza kuburyo utabona umwanya wo kujya mu bindi.

Inkomoko: Wikihow


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...