Urumva bisa n’ibigoranye cyangwa bitumvikana, ariko burya
urukundo ntabwo ruhitamo aho rukwerekeza heza cyangwa habi. Abanyeshuri bo
mashuri yisumbuye, hari ubwo bisanga bakunze abarezi babo bikababera ingorane
zikomeye. Niba uziko uri umubyeyi, ukaba ufite umwana wigeze akuganiriza kuri
iki kibazo, mufashe kubyumva neza wifashishije iyi nkuru uraba umufashije
cyangwa nawe wifashe.

1. Rekeraho
gutekereza kuri mwarimu wawe ngo amarangamutima uyerekeze ku rukundo.
Intekerezo ziza gahoro gahoro ariko zikerekeza
kubikorwa. Biragaragara n’ubwo wabihisha, ariko hari ubwo birangira bigaragariye n’abatarashakaga
kubibona. Gukunda mwarimu wawe bishobora kuzakuviramo kwicuza kubw’impamvu
zitandukanye, rero gabanya kumukunda , gabanya intekerezo
zimugukuriraho. Gerageza ushake ibiguhuza, ushake ibintu bituma uba udahari mu
gihe wendaga kumutekereza.
2. Gabanya
inshuro mwahuriraga mu nzira cyangwa inshuro mwaganiraga.
Niba uziko kwiyumvamo mwarimu wawe biri kwangiza
amasomo yawe cyangwa ubuzima bwawe bwa buri munsi, shaka uko ubyikuramo ushake
uko umugendera kure. Ahari arakuruta cyane, nibyo urukundo ntabwo ruhitamo ibyo
umuntu akora, ariko biba byiza burya umenye indeshyo yawe, mwarimu mureke akore
akazi ke nawe ujye mu byawe nk’umunyeshuri.
3. Sanga
abajyanama.
Sanga abantu bafasha abafite ibibazo bitandukanye
bagufashe kuba wowe, bagufashe kumva ko ukwiriye kurekeraho gukunda umwarimu
wawe.
4. Gerageza
kuganiriza inshuti zawe.
Ahari abanyeshuri bagenzi bawe bashobora kuba bafite
ibyo bahuye nabyo bisa n’ibyo. Wenda harimo uwakunze umuntu umusumba ashobora
kubivamo, muganire ubabwire kubyiyumviro byawe.
5. Hindura
ikigo.
Niba byanze byose, niba utashobora guhagarika
intekerezo ze mu mutwe wawe, byakubera byiza uramutse wimutse ukava kuri iryo
shuri ukajya kurindi. Ganira n’ababyeyi bawe cyangwa n’abandi bakurera ubabwize ukuri , ubundi uhitemo kumuhunga, kandi uzaba ukemuye ikibazo neza.
5. Shaka ibindi
biguhuza.
Ese nyuma y’amasomo ukora iki? Shaka ikindi kintu
kiguhuza kuburyo utabona umwanya wo kujya mu bindi.
Inkomoko: Wikihow