RFL
Kigali

Umukarani Hagenimana yishimiye kwambara ikote bwa mbere mu bukwe bwa Rachid wamuhinduriye ubuzima-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/02/2022 0:07
0


Umukarani Hagenimana Samuel umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga yahishuye ko ari ubwa mbere yabaho mu buzima aserutse yambaye ikote ubwo yitabiraga umuhango wo gusaba no gukwa kwa Muberuka Rachid uzwi nka Paul Pogba wamufashe amashusho akomeje kumuhindurira ubuzima.



Ubuzima bw’umuntu ni ikintu gikomeye ariko no kumenya aho buva n'aho bugana ni ibanga kugeza ubu ryahishwe bose kuko uko umuntu azabaho kugeza asubiye mu gitaka ku bizera byateguwe mbere y'uko aba urusoro.

Ni benshi baba ari ibikomerezwa ariko bakambarira inconshero aho bambariye inkindi ariko kuri Hagenimana Samuel umukarani ukomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga ibintu biratandukanye kuko kuri ubu arimo kwicarana n’abakomeye ibyo atari yarigeze arota kuko atifuje kubaho ubuzima bw’umurengera.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa kwa Rachid, Hagenimana Samuel yatangaje byinshi binyuranye ku buzima bwe uko buhagaze none n'ibyo ashima Imana.

Agira ati:”Navuye aho nabaga ndururuka mvaho nabaga nza hepfo kuri kaburimbo ikindi cya kabiri inzu nari ndimo yari iteye agahinda akantu kangana urwara ariko nshima Imana ko nabashije kujya mu nzu nini nkanayikoreramo.”

Akomeza agira ati:”Nashoye utuntu twerekeranye n’imicururize nta kundi nari kubigenza kuko ubushobozi bwo nari mfite nta kundi nari kubigenza nahise nshora ubucuruzi njye nta kintu ndabona ndakora madamu ni we nabaye mbwiye nti ba wicaye aha ngaha urebe ukuntu washakisha.”

Yongeraho ati:”Pogba yarambwiye ati uzaze mu bukwe bwanjye kuwa kane kandi uzaze no gufata ikote. Ntakubeshye ni ubwa mbere nshyizemo ikote nk'uku nguku pe urabona mpagaze nk'umuntu w’umapapa.”

Rachid wafashe amashusho y'umukarani Hagenimana yasabye anakwa umukunzi we Uwase Nadine

Bwa mbere mu mateka umukarani Hagenimana yambaye ikote 


Hagenimana yishimira aho ageze kuri ubu

Umuhate yashyize mu kazi ko gutwara imizigo ku ngorofani ukomeje kumuhindurira ubuzima

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE N'UMUKARANI HAGENIMANA NA BIMWE MU BIHE BYARANZE UBUKWE BWA RACHID WAVUZWE MU RUKUNDO NA SHADDYBOO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND