Manchester United yasinyishije umwana wa Cristiano Ronaldo aho azajya yambara nimero ya se

Imikino - 10/02/2022 10:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Manchester United yasinyishije umwana wa Cristiano Ronaldo aho azajya yambara nimero ya se

Kuri uyu mugoroba nibwo Manchester United yasinyishije Ronaldo Jr w'imyaka 11 y'amavuko aho agomba gukinira iyi kipe y'abato.

Ku buryo bwemewe, Cristiano Ronaldo agiye gukina mu ikipe imwe n'umuhungu we nyuma yo gusinya amasezerano ya kinyamwuga mu bana b'ikipe ya Manchester United.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y'ukwezi Ronaldo Jr yitoreza muri Manchester United y'abakiri bato, nyuma yo kugaragaza ubuhanga bikaba byatumye ashyira umukono ku rupapuro. Itangazo ryagiye hanze rigaragaza ko Ronaldo Jr yasinye we na mugenzi Gabriel bazakina mu ikipe imwe.


Nyuma yaho Ronaldo ahisemo kuva muri Juventus akagaruka muri Manchester United yatangaga amahirwe ko umwana we ashobora kuzasinya amasezerano ya mbere muri Manchester United. Ubwo Ronaldo yaherukaga gukinira Manchester United, Ronaldo Jr yari ataravuka. Ronaldo Jr yahawe nimero 7 isanzwe yambarwa na Se mu makipe yose yanyuzemo.

Ronaldo Jr akigera muri Manchester United

Ronaldo Jr asanze muri Manchester United umwana wa Wayne Rooney nawe uheruka gusinyamo

Ronaldo Jr ari kumwe na se bagikina muri Juventus

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...