RFL
Kigali

Rachid wakiniye Police Fc akanavugwa mu rukundo na Shaddyboo yakoye umukunzi we mu birori byitabiriwe n'ibyamamare-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/02/2022 20:45
1


Muberuka Rachid uzwi nka Paul Pogba mu mikino no mu myidagaduro wavuzweho kuba mu rukundo na Shaddyboo ndetse akaba yaranabaye umukinnyi wa Police FC, yasabye anakwa umukunzi we Uwase Nadine mu birori byitabiriwe n'ibyamamare.



Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 uyu musore uzwi nka Pogba wavuzweho kwambika impeta Shaddyboo, gusa akaza kubihakana avuga ko byari imikino, agaragiwe n’abarimo Tizzo yasabye anakwa umukunzi we Uwase Nadine uwo yaremewe ngo bazahure bahuze. Ni mu muhango wayobowe n’umunyamakuru Ben Nganji.

Uretse kuba Rachid yaravuzweho kwambika impeta Shaddyboo, yabaye umukinnyi mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Police Fc na Musanze. Yagiye kandi agaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye zirimo nka Log Out ya Marina, Ma Vie ya Social Mula n’izindi zinyuranye ndetse ni we wafashe amashusho yamamaye y'umukarani Hagenimana Samuel wari utwaye ingorofani mu buryo butangaje.

Muberuka Rachid yasabye anakwa Uwase Nadine

Uwase Nadine na musaza we

Tizzo wo muri Active Again

Byari umunezero ku mpande zombi (umugeni n'umukwe)

Muberuka Rachid uzwi nka Paul Pogba wasabye anakwa urubavu rwe

Hagenimana Samuel wa mukarani wahinduriwe ubuzima na Rachid nawe yitabiriye ubu bukwe

Tizzo ni umwe mu basore bagaragiye Rachid 

Masudi Djuma ni umwe mu bitabiriye uyu muhango wo gusaba no gukwa 

Rachid yakoze ibirori bibereye ijisho byo gusaba no gukwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwizeyimana Gelardine2 years ago
    Mbifurije urugo ruhire





Inyarwanda BACKGROUND