Kigali

Ariel Wayz na Ish Kevin mu bahanzi 6 bazataramana na Ruger i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/02/2022 18:55
0


Umuhanzikazi Ariel Wayz n’umuraperi Ish Kevin bari ku rutonde rw’abahanzi batandatu bazafasha umunya-Nigeria Michael Adebayo [Ruger] gususurutsa Abanyarwanda n’abandi.



Ruger uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Bouncer’ yatumiwe mu gitaramo cyiswe ‘Drip Concert’ kizaba tariki 19 Gashyantare 2022. Cyateguwe na bamwe mu banya-Nigeria baba mu Rwanda.

Ni cyo gitaramo cya mbere gikomeye kigiye kubera mu Rwanda nyuma y’uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zorohejwe kuva mu ntangiriro za Mutarama 2022.

Kizabera kuri Canal Olympia ku Irebero muri Kigali. Cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa Pulse.

Ruger azataramira i Kigali afatanyije n’abahanzi batandatu ndetse n’umunya-Nigeria mugenzi we AV.

Abahanzi bo mu Rwanda Ish Kevin, Kenny K-Shot , umuhanzikazi Ariel Wayz uherutse gusohora indirimbo ‘10 Days’, Gabiro uzwi mu ndirimbo ‘Koma’, Afrique ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Agatunda’ ndetse na Okkama wamenyekanye mu ndirimbo ‘Iyallah’. Iki gitaramo kandi kizacurangamo Dj Marnaud na Dj Toxxyk. Ruger uzwi mu ndirimbo nka ‘Dior’ iri kuri EP aheruka gushyira hanze yise ‘The Second wave’ ni we muhanzi mukuru mu gitaramo ‘Drip Concert’ 

AV wo muri Nigeria nawe azataramira i Kigali tariki 19 Gashyantare 2022 Umuhanzikazi Ariel Wayz uherutse gusohora indirimbo ‘Chamber’ azaririmba muri iki gitaramo 

Ish Kevin ugezweho mu njyana yise Trappish nawe azaririmba muri iki gitaramo kiri gutegurwa n’abarimo Aboubacar Diane


Iki gitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa Pulse

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BOUNCE’ YA RUGER

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CONFESSION’  YA AV

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND