Umukecuru witwa Priscilla Sitienie mu rwego rwo gukabya inzozi ze zo kuba umudogiteri yasubiye mu ishuri ndetse ubu akaba ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Priscilla yatangaje ko yagiye mu ishuri kugira ngo abere urugero rwiza abuzukuruza be ndetse no mu rwego rwo kugera ku nzozi ze zo kuba umudogiteri.
Amakuru avuga ko uyu mukecuru yatangiye ishuri mu
myaka irenga itanu ishize. Atangira kwiga yatangiriye mu mashuri abanza ku
ishuri ribanza rya Leaders Vision Preparatory School riri mu gace ka Ndalat, mu
gihugu cya Kenya.
Priscilla Sitienei aherutse kugira isabukuru y’imyaka
99 y’amavuko mu minsi micye ishize, mu mwabaro w’ishuri iyo ari mu ishuri aba
yandika mu ikaye hamwe n’abanyeshuri bagenzi be arusha imyaka irenga mirongo
inani.
Uyu mukecuru uzwi cyane ku kazina ka Gogo yatangaje ko
yavutse ndetse akura mu gihe kwiga byari bigoye akaba ariyo mpavu yatumye
atagera mu ishuri.
Priscilla bivugwa ko ashobora kuba ariwe muntu ukuze
ku Isi wiga mu mashuri abanza. Ku ishuri yigaho ninaho higa abana batandatu b’abuzukuruza
be (ubuvivi).
Mu mwambaro w’ishuri uyu mukecuru yavuze ko yasubiye
mu ishuri kugira ngo abere urugero rwiza abuzukuruza be ndetse akomeze urugendo
rwo kugera ku nzozi ze zo kuba umudogiteri.
Mu magambo ye ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza,
Reuters yagize ati: “Ndashaka kuzaba umudogiteri kubera ko nigeze kuba umubyaza.”
Yakomeje avuga ko abana be bamushyigikiye ubwo yafataga iki cyemezo cyo gusubira
mu ishuri.
Priscilla afite inzozi zo kuba umugoditeri
Mu mwaka ushize kandi uyu mukecuru aheruka kujya mu mujyi
wa Paris mu Bufaransa mu gikorwa cyo kumurika filime yiswe ‘Gogo’ ivuga ku
rugendo rwe rwo gutangira ishuri, hari nandi makuru avuga ko mu minsi iri imbere
azajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumurika iyi filime. Iri zina ‘Gogo’ risobanura Nyogokuru mu rurimi
rwa Kalenjin ruvugwa muri Kenya.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Priscilla yavuze ko
ashimishwa cyane no kuba ari ku ishuri hamwe n’abuzukuruza be ndetse n’umwarimu
umwigisha yatangaje ko mu ishuri ariwe uba ucunga abanyeshuri ngo badasakuza
iyo atari mu ishuri.
TANGA IGITECYEREZO