Nyuma y’uko amafoto ye asakaye ku mbuga nkoranyambaga
zitandukanye maze abantu bakibaza impamvu yahisemo kwambara inkweto zambarwa n’igitsina
gore ndetse akazambara mu rusengero imbere y’abakirisitu ari kubwiriza, uyu
muvugabutumwa yatangaje ko yaretse kwambara inkweto z’abagabo mu rwego rwo
kugabanya uburibwe zamuteraga ndetse no kwirinda ubundi burwayi zari kumutera.
Uyu muvugabutumwa wo mu gihugu cya Togo ubwo amafoto
ye yajyaga hanze maze abantu batari bacye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye
bibazaga impamvu yatumye ahitamo kwambara inkweto zagenewe igitsina gore kandi
yari akwiye kwambara iz’abagabo.
Amakuru avuga ko uyu muvugabutumwa ubwe yavuze ko
Imana ari yo yamubujije kwambara inkweto z’abagabo ahubwo akajya yambara
izagenewe igitsina gore.
Ubwe yavuze ko yahoze yambara inkweto z’abagabo
zikamutera uburibwe mu mubiri ndetse n’ubundi burwayi atatangaje, ariko nyuma
yo gukora ibyo Imana yari yamubwiye akambara inkweto z’abagore (High heels)
ibibazo byose yaterwaga no kwambara iz’abagabo byose byaje gucyemuka.


Amafoto y'uyu muvugabutumwa amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga
Mu magambo ye yagize ati: “Ubwo nari gusenga, Imana
ubwayo niyo yabimbwiye ndetse ingira inama yo kwambara izi nkweto ubona "Nyuma
yo gutangira kuzambara natangiye kujya nzambara umunsi wose, uburibwe bwose
nagiraga bwaragiye."
Yakomeje avuga ku makuru y’ibihuha yari amaze iminsi
avuga ko uretse kuba yambara izi inkweto ajya anyuzamo akambara n’imyambaro y’abagore.
Yagize ati: “Ntago njya nambara imyambaro y’abagore nkuko abantu bamaze iminsi
babivuga ku mbuga nkoranyambaga gusa nambara inkweto zose z’abagore, nkuko
ubutumwa nakiriye bwavugaga."