Pasiteri ubwiriza yambaye inkweto ndende z’abagore 'High heels' yatangaje impamvu ari zo yahisemo

Iyobokamana - 10/02/2022 11:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Pasiteri ubwiriza yambaye inkweto ndende z’abagore 'High heels' yatangaje impamvu ari zo yahisemo

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hamaze iminsi hacicikana amafoto y’umuvugabutumwa wahisemo kwambara inkweto zambarwa n’igitsina gore mu gihe ari mu rusengero arimo kubwiriza. Nyuma y’uko abantu bamaze iminsi bibaza impamvu ari zo yahisemo kwambara, uyu muvugabutumwa yabasubije.

Nyuma y’uko amafoto ye asakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye maze abantu bakibaza impamvu yahisemo kwambara inkweto zambarwa n’igitsina gore ndetse akazambara mu rusengero imbere y’abakirisitu ari kubwiriza, uyu muvugabutumwa yatangaje ko yaretse kwambara inkweto z’abagabo mu rwego rwo kugabanya uburibwe zamuteraga ndetse no kwirinda ubundi burwayi zari kumutera.

Uyu muvugabutumwa wo mu gihugu cya Togo ubwo amafoto ye yajyaga hanze maze abantu batari bacye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bibazaga impamvu yatumye ahitamo kwambara inkweto zagenewe igitsina gore kandi yari akwiye kwambara iz’abagabo.

Amakuru avuga ko uyu muvugabutumwa ubwe yavuze ko Imana ari yo yamubujije kwambara inkweto z’abagabo ahubwo akajya yambara izagenewe igitsina gore.

Ubwe yavuze ko yahoze yambara inkweto z’abagabo zikamutera uburibwe mu mubiri ndetse n’ubundi burwayi atatangaje, ariko nyuma yo gukora ibyo Imana yari yamubwiye akambara inkweto z’abagore (High heels) ibibazo byose yaterwaga no kwambara iz’abagabo byose byaje gucyemuka.




Amafoto y'uyu muvugabutumwa amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga

Mu magambo ye yagize ati: “Ubwo nari gusenga, Imana ubwayo niyo yabimbwiye ndetse ingira inama yo kwambara izi nkweto ubona "Nyuma yo gutangira kuzambara natangiye kujya nzambara umunsi wose, uburibwe bwose nagiraga bwaragiye."

Yakomeje avuga ku makuru y’ibihuha yari amaze iminsi avuga ko uretse kuba yambara izi inkweto ajya anyuzamo akambara n’imyambaro y’abagore. Yagize ati: “Ntago njya nambara imyambaro y’abagore nkuko abantu bamaze iminsi babivuga ku mbuga nkoranyambaga gusa nambara inkweto zose z’abagore, nkuko ubutumwa nakiriye bwavugaga."

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...