RFL
Kigali

USA: The Ben na Masamba bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi w'Abagore

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/02/2022 11:45
0


Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, agiye guhurira ku rubyiniro na Intore Masamba hamwe n'itorero Indatwa Cult. Troupe, mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.



Mu nteguza y'igitaramo The Ben azahuriramo na Masamba Intore, bigaragara ko kizaba tariki 12 Werurwe 2022 kikabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Marriott Dallas, kuva saa tatu kugeza saa yine z'ijoro. Ni igitaramo cyateguwe n'Umuryango w'abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika. 

Iki gitaramo kizaba ku itariki twavuze haruguru mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'Abagore usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki 08 Werurwe. Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore, watangiye kwizihizwa mu 1921, utangizwa mu rwego rwo kuzirikana abagore bigaragambije bwa mbere baharanira uburenganzira bwabo ku wa 8 Werurwe 1917 mu gihe cy’impinduramatwara (Revolution) y’Abarusiya.

The Ben agiye gukora iki gitaramo afite indirimbo ikunzwe 'Why' yakoranye na Diamond kuri ubu yamaze kuzuza miliyoni eshanu y'abayirebye

Uyu munsi watangiriye muri iki gice ya Aziya ariko uko iminsi yagiye yicuma imbere ni ko wagendaga ukwira no mu Burayi na Amerika aho ku ya 28 Gashyantare uhereye mu 1909 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hizihizwa umunsi w’igihugu w’Abagore (National Woman’s Day).

N’ubwo ariko wakomeje kuba umwihariko muri ibi bihugu mu 1977 ni bwo Umuryango w'Abibumbye (UN/ONU0 wemeje ko uyu munsi uba umwe mu minsi 87 mpuzamahanga, nk’umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, aho ku isi yose mu bihugu byose abantu bizihiza uyu munsi bakongera gutekereza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umugore.

Integuza y'igitaramo The Ben agiye gukorera muri leta ya Texas

Kuri uyu munsi mu bihugu bitandukanye ku Isi abagore bagira umwanya uhagije wo kugaragaza ibitekerezo byabo, bakabasha kwerekana aho babona uburenganzira bwabo butubahirizwa, bakishimira ibyo bagezeho bakanategura ejo habo hazaza. Ahenshi ku isi abagore bakora ibirori bikomeye ariko hari n’abahitamo kwigumira mu ngo iwabo bakishimira ko isi yabashije guha agaciro k'umugore.

Masamba umwe mu bahanzi bakunzwe mu njyana Gakondo azaririmba muri iki gitaramo

Itorero Indatwa rimenyerewe mu mbyino Gakondo muri Amerika naryo rizaririmba muri iki gitaramo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO WHY YA THE BEN AFATANYIJE NA DIAMOND








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND