Hari abakobwa benshi bisanga bakoreshejwe buhumyi n’abasore bamwe na bamwe bitwaje urukundo. Baba babafata nk’ibikinisho ku buryo babakoresha gusa kugira ngo baryamane. Byaramuka bibaye, urukundo rukazima burundu.
DORE
IBYO UZAREBA HO CYANE UKAMENYA NIBA KOKO ARI GUSHAKA KUKWEREKEZA MU GITANDA
1.Iteka uwo
musore aba ashaka ko muhurira mu nzu ye
Niba umusore agukunda by'ukuri, ntabwo azifuza ko
mutahana cyangwa ngo akujyane ahantu akubona muri mwembi gusa, umusore
ugukunda ntabwo iteka yumva mwahurira iwe kandi nta n'icyo muri kuganira
gihamye. Umusore utagukunda nta mishinga muba mufitanye.
2.Yita ku buryo
ugaragara gusa (Physical Look)
Abasore bashaka ko muzaryamana gusa, iteka basaba
abakobwa kwiyitaho, bakabategeka n’imyambaro. Uyu musore hari ubwo azakubwira
ngo ariko wajya wambara gutya? Wajya ugira gutya, uzumva agusaba gukora ibintu
bitandukanye. Umusore ugukunda we akubwira ko ufite ibyo ushoboye ndetse ko uri
umuhanga,… agusetse, agutinye ndetse anatume ubona ko agaciro kawe ugafite.
3.Buri kiganiro
mugirana ntihaburamo ibyo kuba mwaryamana
Ibiganiro byanyu hibandamo ibyo mu gitanda cyane cyangwa
ubusambanyi. Akoherereza ubutumwa bugufi burimo ubusambanyi, mwaba muganira
ukabona ko nta kindi akeneye muri wowe.
4.Ntabwo mujya
muganira ibyubaka kuko nta mwanya abibonera
Uyu musore umezu gutya nk’uko twabivuze haraguru, ntabwo
akwitaho, nta kintu cyubaka mwaganira, niyo agusabye guhurira iwe, nta kintu
kizima muvugana, mushyira mubikorwa ibyo twavuze haraguru mu ngingo ya
gatatu. Nuzana ibyo kuganira kuri ejo hazaza azahita ashaka uko ahindura
ikiganiro.
Inkomoko: Hackspirity
TANGA IGITECYEREZO