RFL
Kigali

Nanjye ubwanjye ndi idini! Bushali ugiye gushinga Itorero ntiyemeranya n'abavuga ko atari Pasiteri kubera ko yipfumuje amazuru-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/02/2022 21:00
0


Hagenimana Jean Paul wamamaye mu muziki nka Bushali ni umuraperi ukunzwe cyane mu Rwanda bitewe n'indirimbo ze zizihira benshi ndetse no gushimisha abamukurikira umunsi ku munsi mu biganiro atanga mu itangazamakuru, mu bitaramo n'ahandi.



Bushali ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Nutuebue, Kugasima, Umwali, Niyibizi, n'izindi, mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA TV, yasobanuye byinshi birimo n'amakuru yigeze kudutangariza y'uko agiye kuba Pasiteri icyo gihe akibasirwa n'abatari bacye bavugaga ko adashobora kuba Pasiteri kubera ko yipfumuje amazu n'ibindi bice by'umubiri.

Bushali yashimangiye ko ari Pasiteri ku giti cye. Yagize ati: ''Pasiteri ntabaho kubera iki, yarapfuye se? Pasiteri ntabwo arapfa Wallah, ndacyariho mu mwuka wanjye n'Umwuka w'Imana. Tubikora neza dusengera za kagibwami zakubise agatuza ku ifarashi, ni ukuzisengera zigakizwa kuko uyu mwaka turi kujyamo niba ari uw'umuriro urebye nabi washya.''

Bushali yavuze ko kuba Pasiteri bidasaba kuba utoboye amazuru

Ku bijyanye n'aho Itorerp rye riri, Bushali yavuze ko akiri kurya amafaranga ye ariko namara kuyarya azereka abakunzi b'abandi bose bazamuyoboka aho bagomba kugeza amaturo. Ati''Itorero ntabwo nahita ndibabwira ubungubu kuko ndacyafite amafaranga menshi yanjye ndikwirira, ntabwo ndakenera amaturo y'abakirisitu, amafaranga nashiraho ni bwo ndabatangariza aho itorero ryanjye riri, muzane mwuzuze ibiseke, ibyibo mupakire kabisa.''

Bushali yakomeje avuga ko ubundi kuri we atareba idini bitewe nuko nawe ubwe ari idini. Ati''Mbere na mbere Bushali ni umuntu, Abagatolika, abayislam, sasa njyewe ndi umuntu udashaka gutegekwa n'idini, nanjye ubwanjye ndi idini, iki-roho cyane ni idini. Sasa rero ntabwo uba ugomba gucisha hirya no hino, umva njyewe ndashaka gusa n'umuntu wo ku isi, niba Islam ari idini riba ku isi ntabwo nabura kuba umuyislam, niba hariho Abagatolika nanjye ubwo ndiwe, ikintu cyose kiri ku isi ni icyanjye.''

Bushali yateguje igitaramo gikomeye agiye gukora

Uyu muraperi afite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2022 kizabera ku i Rebero kuri Canal Olympia, aho azataramira abakunzi be bazitabira. Icyo gitaramo cya Show Makerz, azagihuriramo n'abandi bahanzi batandukanye bakunzwe cyane muri iyi minsi. Amakuru menshi kuri iki gitaramo wayareba muri iki kiganiro twagiranye na Bushali.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BUSHALI YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO AKANYOBWO YA BUSHALI NA KEVIN KADE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND