RFL
Kigali

Amarushanwa y'ubwiza y'abafite ubumuga bwo kutumva azitabirwa n'u Rwanda agiye kwimurwa

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/02/2022 12:40
1


Amarushanwa y’ubwiza azwi nka Miss&Mister Deaf International 2022 u Rwanda ruzaserukirwamo na Richard Gihame Rwema na Fredda Umutoniwase, yari kuzabera muri Brazil nyuma y’uko hari hifujwe ko yakwimurirwa muri 2023, agiye kwimurirwa muri Tanzania.



Byari biteganijwe ko abanyarwanda Richard Gihame na Fredda Umutoniwase bazahagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza y’abafite ubumuga bwo kutumva yagombaga kubera muri Brazil. Ariko nk’uko umuvugizi w’aya marushanwa mu Rwanda, Nahimana Prince yabitangaje mu kiganiro na INYARWANDA, ni uko aya marushanwa agiye kwimurirwa aho yagombaga kubera bitewe n’impamvu yasobanuye.

Agira ati: “Guverinoma ya Brazil yari yifuje ko amarushanwa yimurirwa mu mwaka wa 2023 kubera ko yari yateye inkunga ayandi nayo y’abafite ubumuga bwo kutumva ariko mu mikino, urumva yagaragaje ko itari gutera inkunga amarushanwa abiri icyarimwe.”

Akomeza agira ati: “Ariko guverinoma ya Tanzania yari yifuje ko yakakira Miss&Mister International 2022. Ibiganiro bigeze kure, ndetse mu gihe cya vuba haraza gutangazwa ibyavuye mu biganiro.”

Gihame Richard uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa ni umusore w’imyaka 30 wasoreje amashuri yisumbuye mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutumva, muri Wakiso mu gihugu cya Uganda, akaza no kubona impamyabumenyi mu bijyanye n’ubugeni yakuye muri MMCA Art School muri Antebbe. Kuri ubu akorera Kigali Deaf Art Gallery. Ashushanya anakora ibindi bijyanye nabyo.  Mu buzima busanzwe akunda gukina imikino inyuranye.

Mu gihe Fredda Umutoniwase yasoreje amashuri yisumbuye mu karere ka Huye mu ishuri rya Gatagara, yaje no kubona amahugurwa muri Uwezo Youth Rwanda. Kuri ubu akora nk’umusemuzi muri RNUD (Rwanda National Union for Deaf).

Richard umwaka ushize yari yahagarariye u Rwanda muri Mister Deaf Fashion Africa yabereye Dar Es Salaam

N’ubwo atabashije kwegukana Mister Deaf Fashion Africa ariko yanyuze abayitabiriye kubera ubuhanga afite

Fredda uzahagararira u Rwanda muri Miss&Mister Deaf International 

Fredda Umutoni

Richard Gihame Rwema 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • youssouf iradukunda2 years ago
    I do need will go to fashion Mister 🙏🙏 I am do know how to use walking of fashion 👌👌





Inyarwanda BACKGROUND