Kigali

Umuhanzikazi Bwiza ntakitabiriye Miss Rwanda 2022

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/02/2022 18:23
0


Umuhanzikazi Bwiza ubarizwa muri Kikac Music Label, yasubitse kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ‘kubera impamvu z’akazi ku muziki’.



Mu Cyumweru gishize, ni bwo Bwiza uzwi mu ndirimbo ‘Available’ yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangaza ko azaba ari mu bakobwa bazahatanira guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’inzu ifasha abahanzi ya Kikac, Uhujimfura Claude yabwiye INYARWANDA ko uyu muhanzikazi atakitabiriye iri rushanwa bitewe n’uko byahuriranye n’akazi ku muziki bamaze kwemera kuzakora.

Avuga ko gahunda y’aka kazi ihuye n’ingengabihe ya Miss Rwanda ubwo abakobwa bazaba bari mu mwiherero w’ibyumweru bitatu (Boot Camp) bityo ko bitakunda ko Bwiza yitabira Miss Rwanda. Ati:

Bwiza ntakitabiriye Miss Rwanda kubera impamvu z’akazi ku muziki. Urebye ingengabihe ya Miss Rwanda yahuriranye n’akazi tugiye kuba turimo k'ubukangurambaga bwo ku munsi w’umugore buzaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Akomeza ati “Kugeza ubu dufite n’ibitaramo bibiri twamaze kwemeranya, urumva kwitegura no guhuza na Band imucurangira ntibyamworohera kwitabira Miss Rwanda uyu mwaka.”

Uhujimfura akomeza avuga ko Bwiza ashaka kwitabira Miss Rwanda, ndetse ko umwaka ushize nabwo yashatse kugerageza amahirwe ntibyakunda.

Avuga ko basaba Miss Rwanda kuzaha umwanya Bwiza wo kuririmba ku munsi wa nyuma ubwo bazaba batangaza umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Ati “Irushanwa rya Miss Rwanda rizamura umwana w’umukobwa nibikunda bazamuhe umwanya aririmbe ku munsi wa ‘final’ abaririmbire."

Bwiza agiye gutangira ubukangurambaga bwo kwizihiza umunsi w’umugore kandi buzamara iminsi 15. Ni nawe uzaririmba mu birori by’ibihembo ‘The Choice Awards’ bitegurwa na Isibo Tv. 

Irushanwa rya Miss Rwanda rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2022, kuri Hill Top Hotel i Remera aho hazatoranwa abakobwa bahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022.  

Bwiza uherutse gusohora EP yise ‘Connect me’ ntakitabiriye Miss Rwanda 2022

 

Bwiza yari amaze iminsi ararika abafana be kuzamushyigikira mu rugendo rwo gushaka ikamba ry’agaciro kanini ku mukobwa

 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE EP YA BWIZA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND