RFL
Kigali

USA: Ndisanze Elie yateguye irushanwa ‘Show me your talent’ rizateza imbere abafite impano mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/02/2022 10:53
1


Umunyarwanda Ndisanze Elie utuye muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateguye irushanwa yise “Show me your talent” rigamije kuvumbura no gushyigikira abanyempano mu muziki babuze aho bamenera.



Iri rushanwa rigizwe n’ibice bitandukanye birimo nk’igice cy’abaririmba (Itsinda cyangwa umuntu ku giti cye), abavuga imivugo, ab’imbyino gakondo (itsinda cyangwa umuntu umwe), abanyarwenya (Umuntu umwe cyangwa itsinda) n’abandi.

Buri cyiciro kizajya kigira ukwezi kwacyo kwihariye mu rwego rwo kugenzura neza abazahiga abandi, ari na yo mpamvu mu itangira abaririmba ari bo bazaserukira abandi mu gutangiza irushanwa ku wa 14 Gashyantare 2022.

Iri rushanwa ‘Show me your talent’ rizaba hakoreshejwe murandasi kuko abazitabira bitazabasaba kuva iwabo cyangwa ngo bahurire ahantu runaka.

Hazifashishwa Smart Phone uhatana yifata amashusho hanyuma akayohereza kuri Email (showmeyourtalent2@gmail.com) ya Ndisanze Elie. Bane batsinze bazajya batangarizwa kuri Televiziyo y’u Rwanda banahabwe ibihembo byabo.

Ndisanze yabwiye INYARWANDA ko yatekereje gutegura iri rushanwa nyuma yo kubona hari benshi bafite impano ariko babuze amahirwe yo kuzigaragaza.

Ati “Hari impano nyinshi zigenda zizimira ntituzamenye ko zanabayeho, mu rwego rwo kuzigaragaza rero nifuje ko iyi ariyo yaba imbarutso yo gushishikariza abo banyempano kudakomeza gutwikira urwo rumuri bifitemo, barureke rucanire buri wese kuko twese nibyo twifuza ku rubyiruko nyarwanda.

Uhatana yifata amashusho yivuga amazina n’aho aherereye n’indimbo agiye kuririmba, niba ari iye bwite cyangwa ari indirimbo y’undi muhanzi hanyuma akaririmba.

Amashusho agomba kuba ari hagati y’amasegonda 20 na 30 azajya ashyirwa ku rubuga rwa Instagram kuri @ndiisanze ari nawe uri gutegura iri rushanwa.

Ni nawe kandi uzajya ugenzura abahize abandi mu kugira amajwi menshi yifashishije urubuga rwa Instagram dore ko abifitemo ubumenyi buhagije.

Bane ba mbere bahize abandi bazajya batumirwa kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro cya Versus, ari naho hazajya hakurwamwo babiri batsindiye guhabwa ibihembo.

Uwa mbere azajya ahembwa 100,000Frw naho uwa kabiri ahabwe 50,000Frw. Iri rushanwa ryatewe inkunga n’abarimo Mango 4G.

Elie Ndisanze avuga ko iri rushanwa yifuza kurigeza ku rwego ruri hejuru cyane ku buryo n’ibihembo bizagenda bihinduka. 

Ndisanze Elie avuga ko iri rushanwa azagenda aryagura uko bucyeye n’uko bwije, ku buryo azajya azakorera indirimbo n’umuhanzi watsinze
 

Muri iri rushanwa 'Show me your talent', hazajya hahembwa abahanzi bane batsinze, batangarizwe kuri Televiziyo  Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel Nigabe2 years ago
    Ubundi cyabaye haboneka abantu benshi bategura Aya marushanwa impano nyinshi zaboneka





Inyarwanda BACKGROUND