Umunyarwanda Ndisanze Elie utuye muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateguye irushanwa yise “Show me your talent” rigamije kuvumbura no gushyigikira abanyempano mu muziki babuze aho bamenera.
Iri rushanwa rigizwe n’ibice
bitandukanye birimo nk’igice cy’abaririmba (Itsinda cyangwa umuntu ku giti
cye), abavuga imivugo, ab’imbyino gakondo (itsinda cyangwa umuntu umwe), abanyarwenya
(Umuntu umwe cyangwa itsinda) n’abandi.
Buri cyiciro kizajya kigira ukwezi
kwacyo kwihariye mu rwego rwo kugenzura neza abazahiga abandi, ari na yo mpamvu mu
itangira abaririmba ari bo bazaserukira abandi mu gutangiza irushanwa ku wa 14
Gashyantare 2022.
Iri rushanwa ‘Show me your talent’
rizaba hakoreshejwe murandasi kuko abazitabira bitazabasaba kuva iwabo cyangwa
ngo bahurire ahantu runaka.
Hazifashishwa Smart Phone uhatana yifata amashusho hanyuma akayohereza kuri Email (showmeyourtalent2@gmail.com) ya Ndisanze Elie. Bane batsinze bazajya batangarizwa kuri Televiziyo y’u Rwanda banahabwe ibihembo byabo.
Ndisanze yabwiye INYARWANDA ko yatekereje gutegura
iri rushanwa nyuma yo kubona hari benshi bafite impano ariko babuze amahirwe yo
kuzigaragaza.
Ati “Hari impano nyinshi zigenda
zizimira ntituzamenye ko zanabayeho, mu rwego rwo kuzigaragaza rero nifuje ko
iyi ariyo yaba imbarutso yo gushishikariza abo banyempano kudakomeza gutwikira
urwo rumuri bifitemo, barureke rucanire buri wese kuko twese nibyo twifuza ku
rubyiruko nyarwanda.
Uhatana yifata amashusho yivuga amazina n’aho aherereye n’indimbo agiye kuririmba, niba ari iye bwite cyangwa ari indirimbo y’undi muhanzi hanyuma akaririmba.
Amashusho agomba kuba ari hagati
y’amasegonda 20 na 30 azajya ashyirwa ku rubuga rwa Instagram kuri @ndiisanze ari
nawe uri gutegura iri rushanwa.
Ni nawe kandi uzajya ugenzura abahize
abandi mu kugira amajwi menshi yifashishije urubuga rwa Instagram dore ko
abifitemo ubumenyi buhagije.
Bane ba mbere bahize abandi bazajya
batumirwa kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro cya Versus, ari naho hazajya
hakurwamwo babiri batsindiye guhabwa ibihembo.
Uwa mbere azajya ahembwa 100,000Frw
naho uwa kabiri ahabwe 50,000Frw. Iri rushanwa ryatewe inkunga n’abarimo Mango 4G.
Elie Ndisanze avuga ko iri rushanwa
yifuza kurigeza ku rwego ruri hejuru cyane ku buryo n’ibihembo bizagenda
bihinduka.
Muri iri rushanwa 'Show me your talent', hazajya hahembwa abahanzi bane
batsinze, batangarizwe kuri Televiziyo Rwanda
TANGA IGITECYEREZO