Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana ifoto y’umwana muto wishimiye cyane ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe cya Afurika ‘CAN 2021’ aho bari kuyikurikiza amagambo y’ubutwari ndetse banashimangira ko ifoto ubwayo yivugira.
Sénégal
yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere ku Cyumweru, tariki ya 6
Gashyantare, nyuma yo gutsinda Misiri penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma wakinwe
iminota 120 ibihugu byombi bikanganya ubusa ku busa.
Abakinnyi
ba Lions de la Teranga bageze i Dakar ku wa Mbere, aho bari bategerejwe n’abafana
bari biteguye kwishimana na bo ku bw’intsinzi y’Igikombe cya Afurika begukanye.
Mu
mabara atandukanye y’ibendera rya Sénégal, abafana bari bafite ibikoresho
bitandukanye byo gufana bishimira ibyo ikipe yabo yagezeho bari benshi ku
mihanda yo mu Mujyi wa Dakar, bamwe bahitamo kwicara hejuru y’imodoka no kurira
inyubako ndende kugira ngo hatagira ikibaca mu jisho.
Perezida
Macky Sall ni umwe muri benshi bagiye kwakira Lions de la Teranga ku kibuga
cy’indege, aho yashyikirijwe igikombe na Kapiteni w’iyi Kipe, Kalidou
Koulibaly, ari kumwe n’umutoza Aliou Cissé.
Mu
bagiye kwakira iyi kipe harimo umwana muto cyane ariko wavugishije abantu ku mbuga
nkoranyambaga.
Uyu
mwana uri mu kigero cy’imyaka 5-7 yari yambaye umwenda w’ikipe y’igihugu ya
Senegal, akabayari kumwe na mugenzi we nawe bari mu kigero kimwe bombi
bagaragaje ibyishimo bidasanzwe batewe n’ikipe y’igihugu cyabo yegukanye
igikombe cya Afurika.
Abantu
batandukanye ku mbuga nkoranyambaga batangajwe n’uyu mwana, maze bafata ifoto
ye bayishyira kuri konti zabo baherekesha amagambo y’ubutwari barira bati,
ubutwari buravukanwa, ibyishimo birahenda, ifoto ubwayo irivugira, n’andi
menshi.
Ifoto y'uyu mwana wanyuzwe bikomeye n'ikipe y'igihugu ya Senegal yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga
Senegal yatanze ibyishimo bikomeye kugera no kubitambambuga
Ikipe y'igihugu ya Senegal yakiriwe gitwari ubwo yagera i Dakar
TANGA IGITECYEREZO