Kigali

'Battery' ikozwe mu ndimu yaciye agahigo muri Guinness World Record

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:7/02/2022 17:32
0


Itsinda ry’abahanga mu by'ubutabire bakusanyirije indimu 2,923 mu Bwongereza kugira ngo bace agahigo kandi bandikwe mu gitabo cya Guinness World Record binyuze mu mbaraga 'voltage' za bateri (battery) bakoze bifashishije imbuto.



Guinness yavuze ko 'Royal Society of Chemistry', umuryango mpuzamahanga w’abahanga mu by'ubutabire batemye indimu nyinshi mo ibice bibiri buri imwe bakazihuza n'imirongo y'ikinyabutabire cya 'Zinc' n'umuringa kuri buri mpera bigatanga volt 2,307.8 zose. Ibi byakorewe i Manchester mu Bwongereza, aho aba bahanga basanzwe bakorera ibikorwa byabo byibanda ku bushakashatsi. 


Guinness yatangaje ko bateri yavuyemo ari yo ifite ububasha bukomeye muri baterry zakozwe mu mbuto kuko iyaherukaga yatangaga volt 1,521.

Prof. Saiful Islam, umwarimu w’ubumenyi bw’ibikoresho by'ibinyabutabire muri kaminuza ya 'Bath' wagize uruhare mu igeragezwa ry'iyi bateri, yavuze ko umutobe w’indimu ukora nka 'electrolyte' ari byo bahuje na 'zinc' ndetse n'umuringa bitanga ingufu.


Indimu zakoreshejwe mu igerageza zose zatunganijwe na 'Refood' sosiyete ikoresha imyanda y'ibiribwa kugira ngo itange ingufu, mu gihe amazi yasigaye yakoreshejwe mu gukora ifumbire mvaruganda izifashishwa mu mirima

REBA VIDEO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND