Kigali

Umuhanzikazi Giramata Olga yitabiriye Miss Rwanda 2022 araririmba-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2022 15:51
0


Umuhanzikazi Giramata Olga ukoresha izina rya Olga mu muziki, ni umwe mu bakobwa 76 bashaka guhagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022.



Intara y’Uburasirazuba yiyandikishijemo abakobwa 98, ariko abanyuze imbere imbere y’akanama nkemurampaka ni 76 barimo Giramata Olga.

Uyu mukobwa yabwiye Akanama Nkemurampaka ko aramutse abaye Miss Rwanda 2022, yashyira mu bikorwa umushinga we wo gufasha abakobwa kugaragaza impano zabo by'umwihariko mu ruganda rw'imyidagaduro nk'umuziki n'ibindi.

Ibi avuga ko azabikora binyuze ku gikorwa yatangiza cyo gutoranya abanyempano kurusha abandi mu bice bitandukanye by'Igihugu.

Yavuze ko yajya akora irushanwa rimeze nka ‘America's Got Talent’ mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Olga yavuze ko asanzwe ari umuhanzikazi, ahawe umwanya yaririmbye agace gato k’imwe mu ndirimbo ze.

Uyu mukobwa asanzwe afite indirimbo zirimo ‘Esheke’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Santana muri Hi5 na XB wakoze amashusho afatanyije na Danny Iella.

Uyu mukobwa muri Mutarama 2020 yasohoye indirimbo yise ‘Slow’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Santana, naho amashusho yakozwe na Libens.

Giramata yatangiye umuziki mu Ukwakira 2019, ubwo yasubiragamo indirimbo ‘Katerina’ y’umuhanzi Bruce Melodie uherutse kwihiza imyaka imyaka 10 ari mu muziki.

Ijonjora ryo mu Ntara y’Iburasirazuba rizakurikirwa n’irizabera mu Mujyi wa Kigali.

Iri rushanwa rikomereje mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma yo kuva mu Intara y’Amajyepfo aho abakobwa 9 ari bo batsinze barimo Ituze Ange Melisa [Nimero 14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1], Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Uwimana Jeannette [40], Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24].

Iri rushanwa ryabanjirije mu Ntara y’Amajyaruguru aho hiyandikishije abakobwa 51, ariko abanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka ni 43.

Ababonye itike yo gukomeza ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine. 

Ryakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba, aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka ni 34. 

Ababonye itike ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto. 

Giramata Olga yavuze ko yitabiriye Miss Rwanda kugira ngo azateze imbere abakobwa mu muziki 

Giramata yavuze ko asanzwe ari umuhanzikazi, kandi ko ari ibintu akunda 

Olga yabwiye Akanama Nkemurampaka ko ashaka kuzajya ategura irushanwa rigamije kuvumbura impano mu bantu batandukanye by’umwihariko abakobwa 

Olga ni umwe mu bakobwa 76 bashaka guserukira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 


Giramata Olga yahawe umwanya aririmba agace gato k'imwe mu ndirimbo ze 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SLOW’ YA OLGA

"> 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ESHEKE’ YA OLGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND