Rwanda Forensic Laboratory, ni bamwe mu baterankunga b’irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5
Gashyantare 2022, irushanwa rya Miss Rwanda ryakomereje mu Karere ka Huye kuri
Credo Hotel.
Mu bakobwa 81 biyandikishije muri iyi
Ntara, 47 nibo babashije kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka. Buri umwe
yavugaga impamvu yitabiriye Miss Rwanda, n’umushinga ashaka gukora aramutse
abaye Miss Rwanda 2022.
Ku wa 29 Mutarama 2022, Miss Rwanda
yabereye mu Ntara y’Amajyaruguru naho ku wa 30 Mutarama 2022 Miss Rwanda yabereye
mu Burengerazuba.
Aha hose iri rushanwa riri
guherekezwa na Rwanda Forensic Laboratory. RFL ni ikigo cya Leta gifite ubuzima
gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y’umutungo
n’abakozi byayo, icungwa kandi hashingiwe ku mategeko abigenga.
RFL ifite inshingano rusange yo guha
abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga
byakenerwa mu butabera, n’izisabwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego
n’imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga.
Ifite kandi inshingano yo kwihaza mu
ngengo y’imari no gusagurira isanduku ya Leta. By’umwihariko RFL, ibisabwe
n’uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: gukusanya, gupfunyika,
gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by’ahakorewe icyaha.
Iyi Laboratwari iherutse guhabwa
umuyobozi mushya ari we Dr. Karangwa wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye
ku wa 27 Mutarama 2022, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika.
Uyu muyobozi yabaye umwalimu muri
Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya ‘Pharmacie’, anayobora Laboratwari ya Kaminuza
y’u Rwanda.
Yakoze kandi ubushakashatsi bwinshi
ku bijyanye n’imiti n’ibiribwa, ndetse yanabaye umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo
cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA,
umwanya yavuyeho agirwa umuyobozi mukuru wa RFL.
Kuva mu 2018, RFL imaze kwakira no
gusuzuma amadosiye arenga ibihumbi 23 muri serivisi zitandukanye iki kigo
gitanga zirimo guhuza umuntu n’ahabereye icyaha hifashishijwe uturemangingo,
gupima abafitanye isano (DNA Test), gupima inyandiko mpimbano no kugereranya
ibikumwe by’abakekwaho ibyaha.
Iki kigo kandi gitanga serivisi zo
gupima ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, gusuzuma imibiri
y’abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu, gitanga kandi serivisi
zo gupima ingano ya alcool iri mu maraso n’ibindi.
Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory:
1. Serivisi ya ‘Document and Finger Print’
Iyi serivisi ifasha mu gupima
inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha.
2. Serivisi ya ‘Digital Forensic’
Iyi serivisi ishinzwe gupima, gusuzuma,
kugenzura ibyaha n’ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe
n’inzego, ibigo, n’abantu ku giti cyabo.
3. Serivisi ya ‘Forensic Medicine’
Iyi serivisi ikoresha ubuhanga bwa
kiganga mu gusuzuma imibiri y’abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye
urupfu.
4. Serivisi ya ‘Microbiology’
Iyi serivisi ipima ibintu byose
byahumanyijwe na 'microbes', ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya
cyangwa bikamuviramo urupfu.
5. Serivisi ya ‘Ballistics and Toolmark’
Iyi Serivisi ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu, hagamijwe kubihuza n’ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha.
Rwanda Forensic Laboratory iri mu baterankunga b’irushanwa rya Miss Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Lt Col Dr. Charles Karangwa
Abakobwa 9 babonye itike yo
guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda
TANGA IGITECYEREZO