Kigali

"Iyamanuye manu bakarya bagahaga, ibibazo dufite ntibyayinanira" - Bethania choir y'i Rubavu mu ndirimbo nshya 'Komeza urugendo'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/02/2022 23:59
0


Korali Bethania ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Ururembo rw'Iburengerazuba/Gisenyi, Itorerero rya Ruhangiro, Paruwase ya Rubona, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'Komeza urugendo' iri kuri Album ya kabiri y'amashusho. Ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeza abantu bihebye kubera ibibazo bibugarije, ikabibutsa ko Imana iri kumwe nabo.



Korali Bethania yo mu Karere ka Rubavu, yatangiye umurimo w'ivugabutumwa ari korali y'Abana (Ecole de Dimanche), nyuma ahagana muri 2009 ni bwo yatangiye kugira urubyiruko, kugeza ubu akaba ari korali igizwe n'ingeri zose z'Abakristo bujujuje ibisabwa n'itorero rya ADEPR. Bethania choir yakoreye ivugabutumwa mu bice bitandukanye by'Igihugu cy'u Rwanda kandi Imana yagiye ibakoresha umurimo wayo benshi barahinduka bakira Umwami Yesu.

Mu rugendo rw'ivugabutumwa mu ndirimbo bamazemo imyaka itari micye, Korali Bethaniya imaze gukora Album 1 y'Amajwi (Audio) ikaba irimo gukora Album ya kabiri y'Amashusho aho imaze gushyira hanze indirimbo eshatu n'izindi ziri gutunganyirizwa muri Studio zizasohoka vuba aha, zikanyuzwa kuri shene yabo ya Youtube yitwa 'Bethania Choir ADEPR Ruhangiro'.

Kuri ubu Bethania choir yasohoye indirimbo nshya yitwa 'Komeza Urugendo', akaba ari indirimbo yakomeje gusabwa n'abakunzi bayo inshuro nyinshi. Bati "Ni indirimbo yahembura umugenzi wese wiyemeje kujya mu rugendo rujya mu ijuru. Aho Ivuga ko Uwo Imana yafashe ikaba imufiteho umugambi, itazigera imurekura ahubwo izamurindira muri byose".

Perezida wa Korali Bethania, Uwiringiyimana Erick, yabwiye InyaRwanda.com ko "Iyi ndirimbo 'Komeza urugendo' ifite ahandi ivuga ku nkuru ziri mu gatabo k'umugenzi aho ivuga ko Apolowoni adakwiye kuguheza mu gikombe cy'ubwihebe ahubwo nawe ukwiye kumubarira ibitangaza byose Imana yagukoreye maze ibyo Imana yakoze bikagutera gukomera ugakomeza uru rugendo".

Yongeyeho ko iyi ndirimbo yabo "ihumuriza abantu ibabwira ko Imana yaciye inzira mu mazi ikagaburira Manu Abisiraheli bagahaga, ibibazo byawe si byo byayinanira. Mbese ni ndirimbo nziza twakwifuriza buri wese kuyumva". Aba baririmbyi bumvikana muri iyi ndirimbo baririmba bati "Komeza urugendo watangiye, dore umurinzi wawe aracyahari. (...) Uwo Imana yafashe ukuboko ntabwo izamurekura ahubwo izamurindira muri byose".

Bakomeza baririmba bati "Iyakuyeho imisozi miremire, Zerubaberi atambuka mu kiyaba, iyafashe inyanja iyicamo inzira, kubamara inyota ntibyayinaniye. Iyamanuye Manu bakarya bagahaga, ibibazo ufite ntibyayinanira". Ni indirimbo yakiriwe neza cyane n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk'uko bigaragara kuri shene ya Youtube y'iyi korali. Jacky Gatare yanditse ati "Imana ibahe umugisha ni ukuri, iyi ndirimbo irimo ubuhamya bukomeye".


Bethania choir irakataje mu gutunganya Album yabo y'indirimbo z'amashusho

REBA HANO INDIRIMBO 'KOMEZA URUGENDO' YA KORALI BETHANIA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND