RFL
Kigali

Miss Rwanda 2022: Hamaze kwiyandikisha 350, abafite indwara zidakira n’ubumuga batinyuwe - Ikiganiro na Meghan-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2022 15:34
0


Wa munsi uregereje! Harabura iminsi 9 urugendo rwo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 rugatangirizwa mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze gafatwa nk’ak’uburerengendo ariko kandi kataratanga umukobwa wegukana iri kamba ry’agaciro kanini.



Bamwe mu bakobwa bo mu Ntara y’Amajyaruguru bamaze kwiyandikisha baherutse kutubwira ko muri iki gihe bahugiye mu kunoza imishinga yabo, kwifotoza amafoto bazakoresha basaba abantu kubatora, kwitoza kuvugira mu ruhame no kureba uko iri rushanwa ryagiye rigenda mu bihe bitandukanye.

Aho Miss Rwanda 2022 izabanziriza bamaze guhamagarwa ku murongo wa telefoni, babamenyesha ko bakiriye ubusabe bwabo kandi ko bahawe ikaze, igisigaye ari uko bazahurira ku munsi w’ijonjora rya mbere.

Ni ku nshuro ya 11 Miss Rwanda igiye kuba, ariko uko imyaka ishira abaritegura bagenda bakora amavugurura bajyanishije n’ibitekerezo by’abantu n’uko barushaho guteza imbere umwana w’umukobwa nawe akagirira akamaro sosiyete avukamo.

Bamwe mu bakobwa banyuze muri iri rushanwa baritinyutse batangira ibikorwa bibabyarira inyungu, imishinga yabo bayishyira mu bikorwa, abashoboye bahabwa imyanya y’ubuyobozi mu bigo binyuranye, abandi bakomeza urugendo rwo gutinyura bagenzi babo.

Miss Rwanda ni irushanwa ryagutse mu nguni zose, ku buryo buri mwaka haba hitezwe umubare munini w’abaryitabira. Mu 2021, abakobwa 416 nibo babashije kwiyandikisha bakurwamo 37 baserukiye Intara n’Umujyi wa Kigali.

Uyu mubare wabaye munini bitewe n’impinduka zakozwe muri iri rushanwa, harimo nko kongera imyaka isabwa ku kwitabira, gukuraho uburebure n’ibiro byasabwaga umukobwa n’ibindi.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yavuze ko bamaze kwakira abakobwa barenga 350 bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Avuga ariko ko kuri iyi nshuro bashaka ko iri rushanwa ryitabirwa n’abakobwa barenga 500. Ni mu rugendo rwo gukomeza kugera no ku bakobwa bacyitinya, ahubwo bakabereka ko n’abo bashoboye, kandi bagira icyo bamarira sosiyete.

Ati “Kuri ubu ngubu ni abakobwa barenga 350 kandi dufite icyizere cy’uko bazakomeza kwiyandikisha. Muri uyu mwaka dufite intego yo kugera ku bakobwa barenga 500. Baracyakomeza kwiyandikisha, turacyafite ibyumweru byinshi byo kwiyandikisha ariko kuri ubu ngubu imibare dufite ni 350 kandi nibaza y’uko turi gukora neza kubera ko umwaka ushize twagize abakobwa bagera kuri 416.”

Akomeza agira ati “Ni ukuvuga ngo kuba tugejeje iki gihe turi kurenza 350 bitwereka ko turi gukora neza. Ku buryo muri ibi byumweru bibiri twizeye ko tuzabona imibare irenze iyo twabonye umwaka ushize.”

Miss Nimwiza Meghan avuga ko nka Miss Rwanda bashaka kugera ku bakobwa benshi bashoboka, kandi rikegera abantu mu buryo bwose.

Ati “Nka Miss Rwanda tuba twifuza kujya mu Ntara tukegereza abo bana b’abakobwa iryo rushanwa kuko ni iryabo […] Impamvu twifuza ko biyongera ni uko dushaka kugera ku bakobwa bose mu buryo bushoboka kandi nibaza y’uko bizashoboka.” 

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yatangaje ko abakobwa barenga 350 bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022 

Mu 2021, iri rushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19. Miss Meghan avuga ko kuri iyi nshuro rizaba imbona nkubone ariko nta bafana bemerewe kwitabira mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Akavuga ko umukobwa wamaze kwiyandikisha asabwa kuba yarafashe nibura doze ebyiri z’inkingo za Covid-19, kandi ku munsi wo guhatana akazaba yipimishije Covid-19.

Muri iki kiganiro cyabereye muri Onomo Hotel, Miss Meghan yavuze ko umukobwa ushobora kwandura Covid-19 irushanwa rigeze hagati azashyirwa mu kato, bakareba niba ashobora gukomeza irushanwa nyuma yo gukira.

Ati “…Kuri ubu ngubu icya mbere ‘quarantine’ [Gushyirwa mu kato] ni iminsi itanu, yego iminsi itanu ni myinshi ku mukobwa uhatanye ariko ntabwo bihita bimukura mu irushanwa burundu. Ari nako mboneraho gusaba abakobwa biyandikishije kugira ngo birinde cyane.”

“Kuko iminsi itanu mu irushanwa ni iminsi myinshi, itanu cyangwa irindwi ni iminsi myinshi. N’iyo itanu ishize utarakira ubwo ni ukuvuga ngo nta yandi mahirwe uba ufite yo gukomeza irushanwa.”

“Nakira mbere akaba yabasha gukomeza irushanwa azakomeza, nibitagenda neza bikaba bisaba y’uko umukobwa asubika ntakomeze irushanwa nabyo bizaba.” 

Kwiyandikisha muri Miss Rwanda birangirana n’aho amajonjora yabereye. Mu Burengerazuba amajonjora azaba tariki ya 30 Mutarama 2022, ku wa 5 Gashyantare 2022 amajonjora azabera mu Majyepfo, ku wa 6 Gashyantare 2022 azabera mu Burasirazuba n’aho ku wa 12 Gashyantare 2022 azabera muri Kigali.

Urugendo rwo gushakisha abakobwa bazajya mu mwiherero (Pre-Selection) ruzaba tariki ya 26 Gashyantare 2022, ni mu gihe ku wa 19 Werurwe 2022 ari bwo hazamenyakana Nyampinga w'u Rwanda 2022.

Abakobwa iyo bageze mu mwiherero bafatwa ibizamini n’abaganga bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze. Gusa, nta mukobwa wigeze usubizwa inyuma nyuma y’uko ibizamini nk’ibi bifashwe.    

Miss Nimwiza Meghan yavuze ko umukobwa uzitabira Miss Rwanda 2022 asabwa kuba yarafashe doze ebyiri z’inkingo za Covid-19, abasaba kwigengesera muri iki gihe cya Covid-19

Mu nshuro zose Miss Rwanda imaze, hari benshi batekereza ko abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu n’ubumuga bw'umubiri batemerewe kwitabira.

Gusa ariko hari n’abibaza icyo ibizamini bifatwa aba bakobwa biba bigendereye. Miss Nimwiza Meghan avuga ko ibi bizamini bifatwa kubera izi mpamvu.

Ati “Tuba dukeneye kumenya ngo umukobwa ahagaze ate kugira ngo tuzamenye uko tumutwara muri ‘Boot Camp’. Tumenye ngo turamufata gute? Cyangwa se we arifata gute?"

"Ntabwo tubikora kugira ngo tugire abo dukuramo. Kuko umuntu ugiye kugumana ibyumweru bibiri afite ‘condition’ uba ugomba kubimenya. Kuko muri ibyo byumweru bibiri baba bagiye mu maboko ya Miss Rwanda. Mu maboko ya Miss Rwanda ni nko guhereza umwana umubyeyi,”

Akomeza avuga ko nta ndwara ishobora gutumwa umukobwa abuzwa kwitabira iri rushanwa. Ati “[…]  Cyeretse ari indwara imuzahaje ituma atava ku gitanda naho kuvuga ngo urwaye SIDA, agize gute.., nta ndwara ihari ibuza umuntu kwitabira Miss Rwanda. Kuko Miss Rwanda ifunguye amarembo mu buryo bwose bushoboka,”

Nimwiza Meghan akomeza avuga ko iri rushanwa rifunguye amarembo ku bakobwa bose, ko nta mukobwa ufite ubumuga bw’uruhu cyangwa se undi wese waba warahejwe kwitabira iri rushanwa.

Uyu muvugizi avuga ko ahubwo igihe ari iki cy’uko abakobwa nkaba bitabira. Ati “Ntabwo Miss Rwanda igira umukobwa n’umwe iheza. Miss Rwanda ni irushanwa ry’umwana w’umukobwa, Miss Rwanda ntabwo yigeze iheza abantu bafite ubumuga ubwo aribwo bwose ari ubw’uruhu, ubumuga ubwo ari bwo bwose. Ntabwo Miss Rwanda yigeze iheza umuntu n’umwe. Irafunguye”.

Akomeza ati “Nakomeje kubivuga ni irushanwa rifunguye amarembo. Ntabwo twebwe nka Miss Rwanda hari uwari waza afite ikibazo nk’icyo ngicyo ngo tumuheze. Kuba bataraza nibaza y’uko ntabwo ari kuri twebwe ahubwo nabatera ishyaka cyane nabo kwitinyuka.”

“Turatera ishyaka abana b’abakobwa kwitinyuka, nimvuga umwana w’umukobwa ni umwana w’umukobwa wese, turatera iteka umwana w’umukobwa wese n’abo ngabo barimo. N’ubu ngubu nabatera ishyaka ngo biyandikishe, bitabire.”

Abakobwa 10 ba mbere muri Miss Rwanda bazafashwa na Kaminuza ya Kigali gukomeza ibyiciro by’amashuri bari bagezemo. Ikindi ni uko buri mukobwa azahabwa 20% by’amafaranga azinjiza mu matora yo kuri internet no kuri SMS. 

Aya mafaranga bazayahabwa kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa imishinga yabo. Kompanyi ya Forzza izatera inkunga igikorwa cy’urukundo abakobwa bazahatana muri Miss Rwanda 2022 bazahitamo gukorera Abanyarwanda bo mu cyiciro runaka. 

Umukobwa uzagaragaza umushinga mu gufasha abantu kumenya ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere azaterwa inkunga na HDI Rwanda. 

Imiterere y’ibihembo muri Miss Rwanda:

1.Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022

- Azahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai bwitwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda.

- Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw. 

-Azahabwa Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali 

-Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food. Ni mu rwego rwo gushimangira ubwiza bufite intego, aho umukobwa afasha mu guhindura sosiyete. 

-Azahabwa Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum. 

- Internet y’umwaka wose azahabwa na KOPA Telecom mu gihe cy’umwaka.

- Gutunganyirizwa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon. 

-Gusigwa ibirungo by’ubwiza (Make up) bizakorwa na Celine d’Or mu gihe cy’umwaka wose.

- Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.

-Afite ofise (office) y’ubuntu yo gukoreramo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali.

-Mu gihe cy’umwaka umwe azambikwa na Ian Collection.

-Gukoresha ubugenzuzi bw’amenyo ye mu gihe cy’umwaka umwe abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

2.Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022:

-Azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa na Bella Flowers.

-Bourse na Kaminuza ya Kigali.

-Yemerewe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu.

-Mu gihe cy’umwaka umwe yemerewe gusuzumisha amenyo ye abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

3.Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022:

-Azahembwa 2.400.000 Frw azatangwa na Volcano Express ndetse azaba Ambasaderi wabo.

-Azahabwa Buruse na Kaminuza ya Kigali.

-Yemererwe kuba mu mpera z’icyumweru yasohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atatu.

-Gusuzumisha amenyo ye abifashijwemo Diamond Smile Dental Clinic. 

4.Umushinga urimo agashya (Most Innovative Project):

-Azahabwa 500.000 Frw buri kwezi bingana na 6.000.000 Frw mu gihe cy’umwaka. Azatangwa na Banki ya Kigali kandi azaba Ambasaderi wabo.

-Umushinga we uzakurikiranwa anahabwe n’ubufasha mu by’imari na Banki ya Kigali binyuze muri gahunda yabo bise Inkomoko.

-Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali. 

5.Nyampinga w’umurage (Miss Heritage).

-Azahembwa 5,000, 000 Frw azatangwa na BRALIRWA binyuze muri Primus ndetse bazamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere umuco. 

-Buruse ya Kaminuza ya Kigali.

6.Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity)

-Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na FORZZA.

-Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali. 

7.Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be).

-Azahembwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Merez Petroleum.

-Buruse ya Kaminuza ya Kigali.

8.Miss Photogenic (Umukobwa uberwa n’amafoto).

-Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Diamond Smile Dental Clinic.

-Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

9.Talent Winner (Umukobwa wagaragaje impano yihariye). 

-Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd.

-Buruse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali.

10.Umukobwa wahize abandi mu gukora siporo (Sports Winners).

-Azahabwa 2, 400, 000 Frw azatangwa na Smart Design.

-Buruse ya Kaminuza ya Kigali.   Miss Nimwiza yasabye abakobwa bafite ubumuga gutinyuka bakitabira irushanwa rya Miss Rwanda kuko ntawigeze abaheza 

Nimwiza yavuze ko impinduka bakoze muri Miss Rwanda zatanze umusaruro, kandi bazakomeza gutega amatwi abafatanyabikorwa n’abandi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYENA MISS NIMWIZA MEGHAN KU IRUSHANWA RYA MISS RWANDA 2022

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND