Kigali

Ghana: Umusore yaguze Telefone ya Smartphone ku muhanda aza gutungurwa no gusanga bamuhaye agace k’urubaho

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:5/02/2022 14:04
0


Umusore wo mu gihugu cya Ghana yatunguwe no kugura telefone ya Smartphone ku muhanda mu mujyi wa Accra abona ari nshya nyuma aza gutungurwa no gusanga bamuhaye agace k’urubaho.



Iyi telefone ya Android uyu musore yaguze ku muhanda mu mujyi wa Accra, amakuru avuga ko ubwo yayiguraga yabonaga ikiri nshya nyuma yo kugera mu rugo aza gutungurwa no gusanga yaguze igifuniko cya telefone imbere harimo agace k’urubaho.

Ikinyamakuru Celebritiesbuzz.com.gh cyatangaje ko Thomas Tag Amenyo umuvandimwe w’uyu musore watuburiwe agahabwa agace k’urubaho azi ko ari telefone aguze, ariwe watangaje bwa mbere ibyabaye ku muvandimwe we abinyujije ku rubuga rwa Facebook.

Ubu butumwa Thomas yasangije inshuti ze ku rubuga rwa Facebook yabuherekesheje amafoto yerekana iyi telefone ikozwe mu rubaho yaguzwe n’umuvandiwe we ku muhanda mu mujyi wa Accra aziko aguze telefone nzima.



Yatunguwe no gusanga bamuhaye agace k'urubaho aziko ari telefone yaguze

Aka gace k’urubaho uyu musore bamuhaye azi ko ari telefone kari kabaje neza kari mu ishusho ya telefone kari imbere mu gifuniko aho ibyuma bitandukanye bituma telefone ikora biba biherereye.

Thomas mu butumwa bwe yagize ati: “Bamwe mu bantu bacuruza amatelefone ntabwo bazagera mu ijuru, murebe ibyo bakoreye umuvandimwe wanjye mu mujyi wa Accra. Ntawe byigeze kubaho? Nawe tubwire uko byakugendekeye.”

Mu minsi yashize nabwo mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos hari umugabo watuburiwe ahabwa telefone ya iPhone 6 yometseho ibinini bitatu inyuma ahajya Camera azi ko aguze iPhone 11 Pro max ndetse yishyuye agera ku 250,558 Frw abo yayiguriye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND