Mu mukino w’ikirarane utarabereye igihe, wanasozaga imikino ibanza ya, warangiye APR FC itsindiye Rutsiro FC mu rugo ibitego 2-0 nubwo yayihushije penaliti ebyiri, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota umunani hagati yayo na mukeba wayo Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022, APR FC yakinaga umukino wa 15 muri
shampiyona y’u Rwanda, wari ikirarane aho yari yasuye Rutsiro FC mu karere ka
Rubavu ikunda kwakirira imikino yayo.
Ni
umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu yagiye gukina hashize iminsi itatu
itsindiwe na Mukura i Kigali, ihita inashyira akadomo ku rugendo rw’imikino 50
yari imaze itaratsindwa muri shampiyona.
Ni
umukino wahiriye cyane APR FC kuko uretse gutsinda ibitego bibiri, yarokotse mu
minota 10 ya nyuma y’umukino kuko Rutsiro FC yahushije penaliti ebyiri, bituma
amanota atatu yose ataha i Kigali.
Igice
cya mbere kigana ku musozo ku munota wa 45’, Mugisha Gilbert yafunguye amazamu
atsindira APR FC igitego cya mbere, mu gihe mu gice cya kabiri Bizimana Yannick
yatsinze igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 61.
Umukino
ugana ku musozo mu minota 10 ya nyuma, Rutsiro FC yahawe penaliti ebyiri, ariko
Watanga Jules atera iya mbere ku ruhande mu gihe Hatangimana Eric yateye iya
kabiri igakurwamo na Ishimwe Jean Pierre.
Gutsinda
uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 34 ku mwanya wa mbere, irusha atanu
Kiyovu Sports ya kabiri, mu gihe hagati yayo na Mukeba w’ibihe byose Rayon
Sports harimo ikinyuranyo cy’amanota 8.
Rutsiro
FC yo yasoje imikino 15 ibanza iri ku mwanya wa 11 n’amanota 16.
Imikino
yo kwishyura muri Shampiyona izatangira tariki ya 19 Gashyantare 2022.
Uko amakipe yasoje igice cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda 2021/22
TANGA IGITECYEREZO