Tariki 02 Gashyantare 2022 mu Karere ka Musanze, nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Nyakubahwa Bamporiki Edouard aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yatangije ku mugaragaro ukwezi k’Umuco mu mashuri.
Ubwo yari ageze kuri GS Kampanga, Umunyamabanga wa Leta, BAMPORIKI Edouard yatanze isomo rijyanye no gukunda Igihugu, abwira abanyeshuri ko aje kubatamika u Rwanda, abibutsa ko gukunda Igihugu ari inshingano, abasaba ko batagomba kwemerera icyabatandukanya n’u Rwanda.
BAMPORIKI
Edouard yabwiye abanyeshuri ko iyo bavuze Igihugu bagomba kujya bumva u Rwanda, ndetse abibutsa ubutatu bw’u Rwanda ( U Rwanda rw’umwami na Rubanda ).
Yabasabye kandi gukunda kwiga kugira ngo bazagirire Igihugu akamaro kuko ari bo
ngabo z’ U Rwanda. Yagize ati:
“Ibintu byose bikuri imbere ujye ubibwira uti: “Wimbuza
kugera aho abakurambere bacu bifuzaga ko ngera.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu
rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), yavuze ko gahunda y’ukwezi k’umuco mu mashuri
ari igikorwa gikomeza kuko abana bagomba kujya barangiza kwiga bafite uburezi
n’uburere bukwiye umunyarwanda.
Nyuma y’itangizwa ry’ukwezi
k’umuco mu mashuri mu Karere ka Musanze, kuri GS Kampanga, Umuyobozi Mukuru wa
REB, yaganiriye n’Ubuyobozi bw’ishuri n’abarezi bose mu rwego rwo kungurana
ibitekerezo kuri iyi gahunda, ndetse n’ibindi byose byateza imbere
uburezi. Uyu muyobozi wa REB, Dr. MBARUSHIMANA kandi yifatanyije
n’abanyeshuri bose ba GS Kampanga mu gufata ifunguro ryo ku manywa nyuma y’uko
ibiro byo gutangiza ukwezi k'umuco byari birangiye ahagana saa saba z'amanywa.
Biteganyijwe ko iyi gahunda
y’ukwezi k’umuco mu mashuri, izibanda ku bikorwa bitandukanye bizategurirwa
abanyeshuri bose uhereye ku birezi byiga mu mashuri y’incuke, imbuto
n’indirirarugamba bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Uku kwezi k’umuco mu
mashuri kwahariwe kwigisha no gutoza abanyeshuri gukoresha Ikinyarwanda neza mu
rwego rwo kugisigasira no guhamya Ubunyarwanda.
Iki gikorwa cy’ukwezi k’umuco mu mashuri gishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”, abanyeshuri bazagira ubumenyi mu gushishoza bahuza ubumenyi bakura mu masomo n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Inkomoko: REB
TANGA IGITECYEREZO