RFL
Kigali

CAN 2021 Final: Mo Salah vs Sadio Mane-Kizaba aricyo gipimo cyiza cyo kwerekana umwami wa ruhago muri Afurika?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/02/2022 10:22
1


Kugeza magingo aya ntawashidikanya ko Mohamed Salah ukomoka mu Misiri na Sadio Mane ukomoka muri Senegal bombi bakinira Liverpool, aribo bari ku ruhembe rw’abahiga abandi kuri uyu mugabane ukuze kurusha indi, ndetse bakaba barabishimangiye uyu mwaka bafasha amakipe yabo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika ‘CAN 2021’.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Gashyantare, Mo Salah yafashije ikipe y’igihugu ya Misiri kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika basezereye Cameroun yakiriye iri rushanwa kuri penaliti, nyuma yuko iminota 90 isanzwe y’umukino irangiye ari 0-0, hakongerwaho indi 30 nayo byananiranye, birangira bitabaje penaliti.

Misiri yatsinze penaliti 3-1 bituma isanga Senegal ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa rikomeye kurusha andi kuri uyu mugabane.

Senegal yo yageze ku mukino wa nyuma itsinze Burkina Faso ibitego 3-1 harimo n’icy’agashinguracumu cya Sadio Mane ukomeje guhe iyi kipe ku mugongo.

Umukino wa nyuma uzagaragaza uzegukana igikombe cya Afurika ‘CAN 2021’ uzahuza Senegal ya Sadio Mane na Misiri ya Mohamed Salah tariki ya 06 Gashyantare 2021.

Ni umukino uzahuza abakinnyi babiri b’abavandimwe, bakinana muri Liverpool yo mu Bwongereza ndetse bafatwa nkaho aribo bayoboye abandi kwitwara neza muri Afurika, gusa kubatandukanya ngo uwa mbere ni uyu cyangwa uwa kabiri ni uyu biragorana.

Hari igihe cyageze muri Liverpool aba bakinnyi bazwiho gushyira hamwe no gukorana bya hafi bashaka umusaruro w’iyi kipe y’ubukombe ku Isi birahagarara, buri wese akarwana intambara ye ku giti cye, ntibongera guhana imipira ivamo ibitego, ndetse ikipe ya Liverpool isubira inyuma ku buryo bugaragara, gusa nyuma baje kongera guhuza bashyira hamwe, batsinda ibitego karahava.

Magingo aya ntiwavuga ngo uwa mbere ni uyu, uwa kabiri ni uyu. Ese uyu mukino wa nyuma bazaba bahataniyemo igikombe cyaba igipimo cyiza cyo kugaragaza umwami wa ruhago muri Afurika?

Ikipe y’igihugu ya Misiri izaba ishaka igikombe cya munani (8) cya Afurika mu m,ateka yayo, mu gihe Senegal izaba ishaka igikombe cya mbere kuva yabaho.

Imihigo ni myinshi kuri buri ruhande, aho Misiri ishaka gukomeza guca agahigo ko kuba igihugu cya mbere gifite ibikombe byinshi by’iri rushanwa, gusa Senegl nayo irashaka kwandika amateka mashya yo kwegukana igikombe cya mbere cya CAN.

Mane na Salah nibo bahetse Liverpool muri iyi myaka nk’itanu ishize, aho banayifashije kwegukana igikombe cya UEFA Champions League n’igikombe cya Premier League ikipe yari imaze imyaka 30 itazi uko gisa.

Buri mukinnyi muri aba niwe nkingi ya mwamba ku ikipe ye y’igihugu, ku bw’amahirwe ikipe imwe muri aya ishobora gutsinda ikegukana igikombe gusa ntibyaba bisobanuye ko umwe ari hejuru y’undi, kuko n’uruhare rw’ikipe muri rusange ruzagaragara kuri uyu mukino wa nyuma.

Mane na Salah ni abakinnyi b’abahanga haba mu makipe yabo y’ibihugu ndetse no muri Liverpool, buri wese afite ubushobozi bwo kwegukana iri rushanwa.

Uzegukana igikombe hari amanota azarusha mugenzi we ariko ntibizakuraho ko bose ari abahanga kandi bashoboye.

Mo Salah ategereje iminota 90 yo kwandika amatega mu gikombe cya Afurika

Mane arashaka gukorera amateka ikipe y'igihugu cye kinyotewe CAN

Abavandimwe mu rugamba rw'igikombe cya Afurika CAN 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • joe2 years ago
    iyinkururu iryoheye amatwi yanjye





Inyarwanda BACKGROUND