Umunyamidelikazi wamamaye mu mashusho y’indirimbo ya Flavour, Alisha Berry mu myaka uyu muhanzi amaze akora umuziki igera kuri 17, ni we mukobwa ukomeza kugenda agarukwaho ko afite uburanga butangaje kurusha abandi bose bagiye bakorana n’uyu muhanzi.
Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Chinedu Izuchwukwu Okoli wamamaye nka Flavour, bidashidikanywaho ari mu
bahanzi bakomoka muri Nigeria bakunzwe mu gihugu cye imbere no hanze yacyo
kubera imiririmbire ye, igihagararo, uko yubatse umubiri n’uburyo akoresha
ibicurangisho by’umuziki.
Imyandikire kandi ya Flavour ni ntagereranwa, ijwi
rye bamwe barigereranya n’iry’abamalayika bashaka kuvuga ko rwose ari ryiza. Mu
myaka igera muri 17 amaze atangiye umuziki yagiye akora indirimbo nyinshi akanazifashishamo
abanayamideli batandukanye, ariko kugeza ubu uwitwa Alisha Berry ni we benshi
bagarukaho.
Uyu munyamidelikazi, Alisha Berry wo muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika mu gace kari mu tw’imbere mu myidagaduro ku isi, yifashishijwe
na Flavour N’abania mu mashusho y’indirimbo yiswe ‘Obianuju’.
Alisha akaba yarabonye izuba mu kwezi kwa Werurwe
kuwa 19, umwaka kugeza ubu ntuzwi; gusa ikindi kizwi ku buzima bwe ni uko afite inkomoko mu gihugu cya Dominican. Mbere yo kugaragara mu ndirimbo ya Flavour ntabwo
yari azwi, ariko kuva icyo gihe biba bigoye kuba hashira igihe atagarutsweho by’umwihariko
n’ibinyamakuru byo muri Afurika.
Bitewe n’uburanga butangaje bwe bukomeza kugarukwaho n’abagabo n’abasore biganjemo abo muri Nigeria, bamurata bamutakagiza ko iyamuhanze yamwitondeye; INYARWANDA ikaba yabegeranirije amafoto ye ngo mwihere ijisho ubwo buranga bwahogoje abatagira ingano hirya no ku isi, by’umwihariko abafana b’umuhanzi Flavour.
KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO IGARAGARAMO ALISHA BERRY
TANGA IGITECYEREZO