Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Mutarama 2022, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ni yo yakoze impinduka muri Rwanda Forensic Laboratory, RFL. Iyi nama yashyizeho Lt Col Dr. Karangwa Charles nk’Umuyobozi Mukuru mushya wa RFL asimbuye Rtd ACP Dr Sinayobye François wari umaze imyaka ine ari mu nshingano.
Inteko Rusange yateranye kuri uyu wa
Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022 mu gihembwe kidasanzwe, nayo yemeje Lt Col Dr. Karangwa
Charles nk’Umuyobozi Mukuru wa RFL, nyuma yo kugezwaho raporo ku isuzumwa rya
dosiye ye ryakozwe na Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere, 'yatangaje ko yasanze
afite ubuhanga buzamufasha kuzuza inshingano ze'.
Umuhango wo guhererekanya ububasha
hagati ya Rtd ACP Dr Sinayobye François na Lt Col Dr. Karangwa Charles wamusimbuye wabereye
ku cyicaro gikuru cya Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa
mu butabera (RFL), ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Gashyantare
2022.
Uyu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri
Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Theophille wari uhagarariye Minisitiri
w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel.
Dr. Sinayobye François wasimbuwe
ku mwanya w’Umuyobozi wa RFL, yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere
cyo kuyobora iyi Laboratwari mu gihe cy’imyaka ine yari amaze ku nshingano ‘zikomeye,
ndetse z'ingirakamaro ku ‘butabera bw’igihugu cyacu’.
Ashima abakozi, abayobozi muri RFL,
Minisiteri y’Ubutabera n’abandi bamubaye hafi mu kuzuza inshingano ze. Yavuze ko
afatanyije n’abo bakoranye hari byinshi bagezeho yishimira birimo guteza imbere
serivisi za Laboratwari, guhugura abakozi, kugura ibikoresho n’ibindi.
Avuga ko ibyagezweho byose ari
umusaruro w’ubufatanye. Ati “…Ibi byose byagezweho ku bufatanye n’ubwitange bwa
buri wese nkaba mboneyeho kubashimira, by’umwihariko ku bwitange no kutizigama
bwabaranze mu kazi nanabasaba kongeramo imbaraga kugira ngo Rwanda Forensic
Laboratory ikomeze kuba ikigo gikomeye kandi cy’ikitegererezo."
Akomeza agira ati “Ibyo twagezeho byose
twabikoze mu bumwe ndetse n’ubufatanye nkaba nizera ko bizakomeza."
Lt Col Dr. Karangwa Charles wagizwe
Umuyobozi Mukuru wa RFL yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere iyi
Laboratwari, ndetse yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya
RFL.
Rtd ACP Dr Sinayobye avuga
ko ashingiye ku buhanga n’ubwitange buranga Dr. Karangwa Charles ‘buzafasha
gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubutabera bushingiye ku bimenyetso
bya gihanga mu ikoranabuhanga’.
Dr. Karangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru
wa RFL,
yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere akamuha inshingano zo kugira
ngo ashyigikire ubutabera bw’u Rwanda butanga ibimenyetso bishingiye ku bumenyi
n’ubuhanga bukoresheje ikoranabuhanga.
Ashima Dr Sinayobye François
asimbuye ku bw’ubuhanga n’ubushishozi yayoboranye RFL ikaba imaze kuba ubukombe.
Avuga ko iki kigo kimaze kwakira
ibimenyetso byasabaga gukorerwa isuzuma birenga 2 3000 muri serivisi zirenga
eshanu iki kigo gitanga.
Uyu muyobozi yavuze ko azakomeza aho Rtd
ACP Dr Sinayobye asimbuye yari agejeje, kugira ngo iki kigo gikomeze gutera
imbere.
Dr. Karangwa avuga ko azibanda kandi
agashyira imbaraga mu guteza imbere ireme rya serivisi ku rwego mpuzamahanga, ku
buryo ibyo RFL izajya ikora nta muntu uzajya
abishidikanyaho kuko bizaba biri ku gipimo cyiza.
Yakomeje avuga ko azakomeza ‘gutsura
umubano no guteza imbere imikorere n’imikoranire hagati ya RFL n’ibindi bigo by’imbere
mu gihugu ndetse n’ibyo mu Karere ntibagiwe n’ibyo mu mahanga’.
Karangwa avuga ko afatanyije na bagenzi be azagerageza kumenyekanisha RFL na serivisi itanga ‘mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga’.
Azanashyira imbaraga mu gutuma RFL ‘ihinduka
igicumbi cy’ubumenyi no kuba ikigo cy’ikitegererezo mu karere no mu mahanga’.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri
y’Ubutabera, Mbonera Theophille, wayoboye umuhango w’ihererekanyabusha, yashimye
Rtd ACP Dr Sinayobye François wari umuyobozi wa RFL ku bwitange yagaragaje mu kazi
kuva iyi Laboratwari yashyirwaho.
Ati “…Ibyo wakoze ni amateka meza
kuri wowe, yakuranze muri icyo gihe wabikoze kugeza uyu munsi ndetse azanaguherekeza
n’ubundi buzima bwose,"
Yabwiye Dr. Karangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL ko Minisiteri y’Ubutabera izamuba hafi mu kuzuza inshingano ze, avuga ko bamwitezeho kugira uruhare runini mu iterambere rya RFL no kubumbatira ibyagezweho.

Rtd ACP Dr Sinayobye François na Lt Col Dr. Karangwa Charles basinya ku nyandiko y’ihererekanyabubasha
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri
y’Ubutabera, Mbonera Theophille [Uri hagati] yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha
hagati ya Rtd ACP Dr Sinayobye François na Lt Col Dr. Karangwa Charles
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri
y’Ubutabera, Mbonera Theophille, yasabye abakozi ba RFL gukorana
neza n’umuyobozi mushya mu kuzuza inshingano yahawe 
Lt Col Dr. Karangwa Charles wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL, yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere, avuga ko azaharanira kumenyeshanisha serivisi za RFL ku rwego Mpuzamahanga
Lt Col Dr. Karangwa Charles yavuze ko
azubakira ku byari bimaze kugerwaho muri RFL
Lt Col Dr. Karangwa Charles wagizwe
Umuyobozi Mukuru wa RFL, yari asanzwe ari Umuyobozi w'Inama y’Ubutegetsi
ya RFL
Rtd ACP Dr Sinayobye François yashimiwe
imyaka ine yari amaze ayobora RFL; avuga ko umusaruro yagezeho awucyesha
ubufatanye n’abakozi, abayobozi na Minisiteri y’Ubutabera bamubaye hafi Abakozi ba RFL bahaye impano Rtd ACP Dr Sinayobye François, bavuga ko yababereye umuyobozi w’intangarugero wateje
imbere iki kigo mu buryo bugaragarira buri wese

Bamwe mu bakozi ba RFL, Rtd ACP Dr
Sinayobye François na Lt Col Dr. Karangwa Charles bafashe ifoto y’urwibutso
AMAFOTO: Iradukunda Jean de
Dieur-INYARWANDA.COM
