Kigali

Charly na Nina bemeje ko basubiranye nyuma y’imyaka ibiri bahagaritse umuziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/02/2022 19:07
0


Charly na Nina bagarutse! Bemeje ko bamaze gusubirana batangira urugendo rushya rw’umuziki nyuma y’imyaka ibiri batandukanye.



Aba bakobwa bagize igikundiro cyidasanzwe mu muziki w’u Rwanda. Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, banditse kuri konti yabo ya Instagam bavuga ko bari bakumbuye abafana babo.

Bati “Muraho! Hari hashize igihe, twari tubakumbuye, twizere ko namwe ari uko!!!!"

Ku wa 27 Mutarama 2022, INYARWANDA yatangaje ‘bwa mbere’ ko Charly na Nina basoje gukora indirimbo eshanu zigize Extended Play (EP) yabo ya mbere bagiye guheraho bagaruka mu muziki.

Izi ndirimbo bazishyuye miliyoni 2.5 Frw zikozwe na Producer Element muri Country Records. Mu minsi iri imbere barafata amashusho y’imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP baririmbye mu rurimi rw’Igifaransa.

Nyuma, abategura iserukiramuro rya Amani Festival ribera i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bagaragaje urutonde rw’abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco barimo Rulinda Charlotte (Charly) na Muhoza Nina [Nina].   

Amani Festival izaba hagati ya tariki 04 na tariki 06 Gashyantare 2022, Charly na Nina bazaririmba mu gusoza iri serukiramuco bazarihuriramo n’abarimo Mahombi wo muri RDC, Alesh, Roga Roga n’abandi.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara amakuru avuga ko Charly na Nina bagiye kugaruka mu muziki.

Kuva aba bakobwa bahagarika imikoranire, Nina ni we wagaragaye mu bikorwa by’umuziki aho muri Nyakanga 2021 yaririmbye wenyine mu ruhererekane rw’ibitaramo byari byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Icyo gihe Nina yahawe akazi wenyine nyuma y’uko Charly avuze ko atiteguye kugaruka mu muziki vuba.

Yaba Charly cyangwa Nina ntawigeze na rimwe avuga ku itandukana ryabo. Gusa, gucika intege nyuma y’uko batandukanye na Muyoboke Alex biri muri bimwe abantu bavuga ko byatumye aba bakobwa batandukana.

Iri ni ryo tsinda ry’abakobwa ryabayeho mu Rwanda rikagira igikundiro cyihariye. Bari kumwe na Muyoboke bakoze indirimbo zabaguriye ubwamamare nka ‘Indoro’ bakoranye na Big Fizzo, ‘I Do’ na Bebe Cool wo muri Uganda, ‘Owooma’ na Geosteady n’izindi.

Mu Ukwakira 2020, Muyoboke Alex yabwiye Kiss Fm adaciye ku ruhande ko mu bahanzi bose yarebereye inyungu uwo yakwishimira cyane kongera gukorana nawe ari Charly na Nina.

Ati “…Mvugishije ukuri urabizi ko ntajya mbeshya, nakorana na Charly na Nina. Kuko ibitekerezo nari mfite hari urwego bagezeho abandi bahanzi twakoranye batagezeho, nari mfite umushinga utari imyaka ibiri, itatu cyangwa itanu. Twari twararenze urwego rw’igihugu tugeze mu Karere n’ahandi batangiye kutumenya,” 

Inkuru bifitanye isano: Charly&Nina bagarutse mu muziki, basoje gukora EP y’indirimbo eshanu

Charly&Nina bafashwe amashusho bemeza ko bazitabira Amani Festival, bateguza abakunzi babo kutazacikwa 

Rulinda Charlotte (Charly) na Muhoza Nina [Nina] batangaje ko bagarutse mu muziki bidasubirwaho    

Charly na Nina batumiwe mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Amani ribera muri RDC









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND