Kigali

Rayon Sports yasinyishije umutoza mushya yizeza abafana igikombe - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/02/2022 16:10
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Gashyantare 2022, mu Nzove ku cyicaro cya SKOL Brewery Ltd, Rayon Sports yasinyishije umutoza mukuru n'umwungirije bombi bakomoka muri Portugal, aho bijeje abafana igikombe cya shampiyona.



Jorge Paixão ni we wagizwe umutoza mukuru mu gihe cy'amezi atandatu akaba azungirizwa na Pedro Miguel uzajya unongerera ingufu abakinnyi. Mu ijambo rye nyuma yo gusinyira Rayon Sports nk'umutoza mukuru, Jorge yavuze ko yakunze u Rwanda cyane ariko ikimuzanye muri Rayon Sports ari ukwegukana ibikombe.

Yagize ati: "Nishimiye iki gihugu kuva nakigeramo, iki gihugu ni cyiza cyane ngiye no gushishikariza abantu no muri Portugal kuza kureba iki gihugu cyiza. Nje muri Rayon Sports kwegukana ibikombe, ndizeza abafana ko ku bufatanye bwabo no kudushyigikira bizatuma twegukana ibikombe".

Umuyobozi mukuru wa Rayon Sports, Jean Fidele Uwayezu yavuze ko intego y'iyi kipe muri uyu mwaka ari ukwegukana ibikombe byose birimo icya shampiyona ndetse n'icy'Amahoro. Yavuze ko ku bufatanye n'ubwitange bwa buri wese byose bizagerwaho.


Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports, Jorge yijeje abakunzi b'iyi kipe gutwara igikombe cya shampiyona

Uyu mutoza mukuru wa Rayon Sports yatoje muri Afurika nko muri Sudani, atoza muri Aziya ndetse anatoza n'i Burayi nk'iwabo muri Portugal. Jorge asanze Rayon Sports ku mwanya wa gatatu n'amanota 26 mu mikino 15, ubu ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona irusha Rayon amanota 5, gusa ashobora kwiyongera.

Uyu mutoza asanze Rayon Sports yarashyize imbaraga nyinshi mu busatirizi aho yaguze rutahizamu w'umugande n'umunya Cameroun ndetse inagarura Bukuru Christophe, Kwizera Pierrot na Ishimwe Kevin nk'abakinnyi bazayishasha muri Phase retour. Aba batoza bashya bahise batangira akazi, aho imyitozo yo kuri uyu mugoroba aribo bayikoresheje.

Jorge asimbuye Masudi Djuma wirukanwe azira umusaruro mubi yagaragaje nyuma y'igihe gito ahawe inshingano zo gutoza iyi kipe. Umukino we wa mbere nk'umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge azatangirira kuri Mukura Victory Sports.


Jorge Umutoza Mukuru wa Rayon Sports yavuze ko yakunze cyane u Rwanda akirugeramo

Pedro Miguel Umutoza Wungirije wa Rayon Sports ubwo yashyiraga umukono ku masezerano ye n'iyi kipe


Umuyobozi Mukuru wa Rayon Sports Fidele Uwayezu hamwe n'Umutoza mushya wa Rayon Sports, Jorge

Fidele Uwayezu hamwe n'umutoza wungirije muri Rayon Sports

Ivan Wulffaert, Umuyobozi Mukuru w'uruganda rwa Skol mu Rwanda rutera inkunga Rayon Sports yitabiriye uyu muhango

Abakinnyi ba Rayon Sports biteguye kwegukana igikombe cya shampiyona hamwe n'abatoza bashya bo muri Portugal

KANDA HANO UKURIKIRE UMUHANGO RAYON SPORTS ISINYISHA UMUTOZA W'UMUNYA-PORTUGAL

">

AMAFOTO+ VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyamuremye daniel2 years ago
    Turabashigikiye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND