Kigali

Karinda Isaïe agiye gusohora filime ivuga ku butwari bw’abanyeshuri b’i Nyange

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/02/2022 15:05
0


Umukinnyi wa filime uri mu bazitunganye bakomeye mu Rwanda, Karinda Isaïe, agiye kumurika filime yise ‘Above the Brave’ ivuga ku butwari bwaranze abanyeshuri b’i Nyange bari mu Intwari Abanyarwanda bazirikana buri tariki 1 Gashyantare.



Abari abanyeshuri b’i Nyange ni Intwari zo mu cyiciro cy’Imena. Bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu, banze kwitandukanya igihe baterwaga n’abacengezi ku wa 18 werurwe 1997, bagasubiza bati “Twese turi Abanyarwanda”

Muri aba banyeshuri, 8 barapfuye naho 39 baracyariho. Inzego z’Intwari z’Igihugu z’u Rwanda ni eshatu harimo:

Imanzi: Ni Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje. Uru rwego rushyirwamo Intwari zitakiriho.

Imena: Ni Intwari iyinga Imanzi, inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu, birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihanitse.

Ingenzi: Ni Intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse.

Kalinda yabwiye INYARWANDA ko yatekereje gukora filime ku buzima bw’abanyeshuri b’i Nyange nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubutwari bwabaranze, aho baharaniye ubunyarwanda.

Ati “Impamvu natekereje gukora ku butwari bw'abanyeshuri b'i Nyange n’uko nyuma yo kumva ibyababayeho njye byankozeho nk'umuntu ndetse ndavuga nti urubyuruko rw'uRwanda aho ruri hose rwakagombye kugira umuco w'ubutwari mu buryo runaka cyane ko ari rwo Rwanda rw'ejo kandi igihugu gikeneye intwari kurusha uko gikeneye ibigwari.”

Iyi filime ‘Above the brave’ agiye gushyira hanze yakinnyemo abakinnyi bakomeye barimo Habiyakare Munru, Mugisha James uzwi muri filime ‘Indoto’, Uwamurera Esperancenuzwi nka Mama Trecy muri filime ‘Impanga’, Gaga Daniel wamamaye nka Ngenzi.

Hari kandi Rwibutso Pertinah ukina ari Mushiki wa James muri filime Impanga, Sugira Frolence ukina nka Teta muri filime Igihirahiro, uzwi nka Killer man, Murenzi David ukina muri filime City Maid n’abandi.

Iyi filime iri gukorwa bigizwemo uruhare na Talents Care Performing Arts, Media and Films Ltd, Africalia na 100Pixels. Izasohoka mu mpera za Gashyantare 2022.

Kalinda ugiye gushyira hanze iyi filime ivuga ku butwari bw’abanyeshuri b’i Nyange, aherutse gushyira ahagaragara filime yise ‘Gitera’ yakunzwe n’abatari bacye yaba ab’imbere mu gihugu no hanze y’igihugu.

Iyi filime yandikwa nawe ikanayoborwa nawe. Uyu musore azwi cyane mu ruganda rw'ikinamico na filime nk'umwanditsi, umukinnyi n'umutoza.

Ibikorwa bye byinshi by'ikinamico abikorera muri Mashirika, Urunana na Musekeweya.

Ibijyanye na filime ibyinshi abikorera muri kompanyi Talents Care Performing Arts, Media, and Films Ltd ari nayo kompanyi itegura ikanakora filime ‘Gitera’ mu bijyanye no kuyishoramo imari.

Filime ‘Gitera’ yatumye Karinda ahabwa igikombe cy’umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi mu 2020 [Best actor of the year 2020] mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards ahigitse abarimo Niyitegeka Gratien, Benimana Ramadhan [Bamenya], Mustafa [Ndimbati], Karisa Erneste [Samusure] n’abandi.

Iyi filime ariko yari imaze umwaka idasohoka, kuko yari irimo irandikwa. Guhera mu ntangiriro za Gashyantare 2022 haratangira gusohoka igice cya gatanu cyayo.

Ifite itandukaniro n'izindi filime nyarwanda zica ku mbuga nkoranyambaga aho yo iri mu rwego rwa filime ndende. Isohoka nibura ifite igice kingana cyangwa kiri hejuru y'Isaha. Kugeza ubu iyi filime iite ibice bine.

Karinda Isaïe yavuze ko yakozwe ku mutima n’ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange yiyemeza gusigasira umurage wabo 

Filime ‘Above the brave’ ivuga ku butwari bw’abanyeshuri b’i Nyange izasohoka ari igice kimwe kirangira; izasohoka mu mpera za Gashyantare 

Amashusho y’iyi filime ari gufatwa n’abahanga ku buryo azaba ari ku rwego Mpuzamahanga 

'Above the brave’ yakinnyemo abakinnyi b’intoranywa muri filime zikomeye mu Rwanda Abanyeshuri b'i Nyange mu 1997 batewe n’abacengezi banga kwitandukanya bavuga ko bose ari Abanyarwanda Kalinda yavuze ko igice cya gatanu cya filime ‘Gitera’ yakunzwe bikomeye igiye gusohoka mu minsi iri imbere

KANDA HANO UREBE IGICE CYA GATATU CYA FILIME ‘GITERA’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND