Kigali

Abatoza badafite ibyangombwa ni bo batumye APR FC ibara nabi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/02/2022 12:03
0


Nyuma ya Said Abed Makasi Nshimiyimana Canisius na we yongeye kubarisha nabi APR FC kandi ariyo yakiriye umukino.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022, ni bwo Mukura yashyize akadomo ku rugendo rwa APR FC rwo kumara imikino 50 idatsindwa. Wari umukino Mukura yagiye gukina idafite idafite umutoza mukuru kuko Tony Hernandez wari wagizwe umutoza mukuru yari ataremererwa kujya ku ntebe y'abatoza.

Nshimiyimana Canisius yaraye ahagaritse umuvuduko wa APR FC 

Nshimiyimana Canisius yakoreye mu ngata Said Abed Makasi waherukaga gutsinda APR FC tariki 25 Gicurasi 2019. Said Abed Makasi watozaga Espoir FC na we yari umutoza w'umusigire ndetse utari ufite ibyangombwa bimwemerera kuba umutoza mukuru.

Espoir FC yasanze APR FC i Kigali iyitsinda ibitego 2-1 bya Kyambade Fred na Nkurunziza Sadi. Uyu mukino wari usobanuye byinshi kuri APR FC kuko yari ihanganiye igikombe cya shampiyona na Rayon Sports byanatumye ihita igisezeraho.

Said Abed Makasi niwe waherukaga gutsinda APR FC

Kuva ubwo APR FC yari itarongera gutsindwa muri shampiyona kugera kuri Nshimiyimana Canisius wakinanye na Said Abed Makasi mu Amavubi yagiye mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia 2004 ari nacyo u Rwanda ruheruka kwitabira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND