RFL
Kigali

Bourbon Coffee yubatse izina mu gucuruza ikawa yatangije uruganda 'Bourbon Bakery' ruje ari igisubizo ku batumizaga imigati i Burayi-AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:2/02/2022 16:05
0


Ku wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, Bourbon Coffee yamuritse ku mugaragaro uruganda rukora ibikomoka ku ifarini ruherereye mu Cyanya cy’Inganda i Masoro mu mujyi wa Kigali. Ni igikorwa bakoze muri gahunda bashyize imbere yo guha abanyarwanda serivisi zinoze n'ibicuruzwa byiza.



Uhereye ku buhanga bwo guteka no gutunganya ibinyura abatuye isi, Bourbon Coffee ikomeje guhanga udushya igamije kunezeza abakiliya bayo biciye mu gutunganya ibibanogeye. Binyuze mu mikorere y'ubunyamwuga buhamye no guhanga udushya ndetse no kunoza uburyo bw'imikorere mu mibereho ya buri munsi, intego y'iki kigo ni ugutanga serivisi zinoze kandi zishimisha abanyarwanda bose. Uruganda rwa Bourbon Coffee rwiteguye gukora ibyiza kandi byihariye, ruha abakiliya bayo serivisi n'ibicuruzwa byiza (Cakes, imigati,..) utasanga ahandi.


Basogongeye ku buryohe bw'ibiri gukorerwa muri uru ruganda

Vincent Malaizé, Umuyobozi w'ibikorwa muri Bourbon Coffee Ltd yagize ati “Mu myaka 16 ishize dukora, twatewe imbaraga no guhanga udushya ndetse n'ubushake bwo gukomeza kunoza ibyo dukora byose. Umubano mwiza dufitanye n'abakiriya bacu udutera gukora ibyiza biruseho. Dufite intego yo gukora ibicuruzwa byiza, bifite intungamubiri kandi bitetse neza, tukabikorana isuku kandi bitunganye ku rwego rwo hejuru rushoboka, kugira ngo binezeze kandi bigere kuri buri munyarwanda.''

Ubwo yaganirizaga abashyitsi b'icyubahiro bari bitabiriye imurikwa ku mugaragaro ry'uru ruganda (Launch), Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi, Madame Mireille Karera, yongeye gushimangira icyerekezo cya Bourbon Coffee ku isi, anasobanura gahunda y'iki kigo. Yagize ati: “Bourbon Coffee yatangiye muri 2007 igamije kongerera ingufu inganda za kawa no gufasha abahinzi kunguka ku musaruro wabo. Intego twihaye mu 2007 iracyafitanye isano n'izindi dufite uyu munsi.''

Ignace Rusenga Mihigo Bacyaha, Umuyobozi wa GPA ushinzwe ishoramari no guhuza ibikorwa yavuze ko GPA Holdings Ltd yashoye Miliyari eshatu n'igice z'amadorari y'America (m3,5$) mu gihe cya COVID-19, ahamya ko ari ikimenyetso cy’uko GPA yagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu guhanga imirimo 200 itaziguye yiyongereye ku mirimo 180 yari isanzwe ndetse no gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo.

Ibi byashimangiwe n'umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Ambasade y’u Bufaransa, Quentin Dussart, wari uhagarariye Ambasaderi w’u Bufaransa. Quentin yagaragaje ko yizeye kandi ashyigikiye intsinzi ya Bourbon Coffee mu Rwanda no hanze. Yagize ati "Uyu munsi, numvise ari nk'aho ndi i Paris, ubwo numvaga uburyohe bwa 'Baguette' na 'Danish'." 

Yakomeje ati "Nishimiye kwitabira imurikwa ry'uruganda rwa Bourbon Coffee no kubona ibintu bikorerwa mu Rwanda nk'uko bikorwa mu Bufaransa". Quentin Dussart yashimangiye uruhare rw'u Bufaransa mu kuzamura ubucuruzi bw’u Rwanda mu bijyanye n’amahugurwa, kongera ubushobozi (Capacity Building) n'izindi gahunda zijyanye n'inkunga.


Uru ruganda ruje gufasha abajyaga bakenera iyi migati bakayitumiza mu Bufaransa

Bwana Zephanie Niyonkuru, Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo cy'igihugu gishinzwe iterambere (RDB), ni we wari umushitsi mukuru mu imurikwa ry'uru ruganda, akaba yishimiye iri shoramari anahamya ko ryaje mu gihe gikwiye, ubwo Leta yashyiraga imbaraga mu bikorwa byo kuvugurura ubukungu, nko gushyiraho ikigega cyo kuzahura ubukungu no gufasha abikorera guhangana n'ingaruka za COVID-19.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru yagize ati "Nishimiye imurikwa rya Bourbon Bakery, kuko izatanga imbaraga mu rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, cyane cyane ko ubu itanga ibicuruzwa byiza."

Umuyobozi Mukuru wa Bourbon Coffee, Nzigira Vincent, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga uru ruganda cyaje nyuma yo kubona ko hari imigati myinshi yinjizwa mu gihugu iturutse hanze kandi bishoboka ko yakorerwa mu Rwanda. Ati “Twatangiye uru ruganda tumaze kubona ibicuruzwa bituruka mu bihugu by’Uburengerazuba, cyane nk’imigati".

"Ugasanga mu maguriro huzuyemo imigati yaturutse mu Bubiligi n’ibindi bihugu bitandukanye, kandi ikaza iduhenze n’abayigura ari benshi. Twahise dutekereza gushaka uburyo bwo gukora iyo migati bajya gukura hanze, dushora imari, tunashaka n’umutetsi ubizobereyemo. Ubu ari no kwigisha abandi Banyarwanda". Uyu mutetsi yakomojeho ni uwitwa David Boudrot wo mu Bufaransa ufite uburambe bw'imyaka 25 mu mwuga wo guteka.


Umuyobozi Mukuru wa Boubon Coffee, Nzigira Vincent yasobanuye ko bashinze uru ruganda nyuma yo kubona hari abatumiza imigati mu mahanga

Bourbon Bakery ni uruganda rw'imigati, rutanga imigati itandukanye ndetse n'imitsima (Cakes). Ifite ubushobozi bwo gukora imigati 25,000 ku munsi umwe. Uru ruganda ni kimwe mu bikorwa bya Bourbon Coffee Ltd biri gushyirwa mu bikorwa. Mu bikorwa biteganijwe ahazaza hari ukongera ubunini bw'aho bakorera ndetse no kongera umusaruro w'ibikorwa hagamijwe kuzamura Bourbon Cofee ku rwego mpuzamahanga. Bourbon Bakery igambiriye kuba igisubizo cyihariye ku bayigana, igahindura inzozi zabo impamo.

GPA Holdings Ltd ni sosiyete ifite ishoramari mu Rwanda, Afurika y'Epfo, n'ibindi bihugu byo ku mugabane w'Africa. Mu Rwanda, mu bikorwa bya GPA birimo kugurisha no gukwirakwiza Shokora ya Afirikoa (Afrikoa Chocolates) ku bigo by'ubucuruzi bitandukanye nk'amahoteri, indege, na resitora. Ku rwego mpuzamahanga, GPA ishora imari mu bice bitandukanye nko gutunganya ibicuruzwa, gutanga serivisi z'ubukerarugendo n'ibindi.

Umunsi ku munsi, iki kigo gikomeje gutera imbere mu bihugu bitandukanye no mu nzego nshya. Bourbon Coffee Ltd ni wo mugabane wa mbere wa GPA Holdings mu Rwanda. Muri Africa yose, GPA ikomeje gushakisha amahirwe y'ubucuruzi n'ishoramari mu nzego no mu mirimo itandukanye.


Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry'uru ruganda ruje guhaza isoko ry'imigati mu Rwanda


David Boudrot wo mu Bufaransa amaze imyaka 25 mu mwuga wo guteka


Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie yakeje Bourbon Coffee


Uru ruganda ruzajya rukora amoko y'imigati arenga 60, ku munsi ruzajya rukora igera ku 25,000


AMAFOTO: Odilon Joshua






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND