Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku
mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Gashyantare 2022 hazirikanwa ku
nshuro ya 28 Intwari zitangiye u Rwanda.
Perezida Kagame ati “Umunsi Mwiza w’Intwari!
Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo
dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu."
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko “Ibi
ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere
igihugu cyacu."
Yabwiye urubyiruko ko ari bo bahanzwe
amaso ku bungabunga uwo murage w’Ubutwari. Ati “Rubyiruko rwacu: tubahanze
amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima."
Perezida Kagame yatangaje ubu butumwa
bwo kuri uyu munsi w'Intwari nyuma y’uko we na Madamu Jeannette Kagame bashyize
indabo ku kimenyetso cy'ubutwari ku Gicumbi cy'Intwari i Remera.
Nyuma yo gushyira indabo ku
kimenyetso cy'ubutwari, hafashwe umunota wo kuzirikana Intwari z'Igihugu
zatabarutse.
Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare, u Rwanda rwizihiza umunsi wahariwe intwari zitangiye igihugu.
Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 28
ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu."
Perezida Kagame yavuze
ko, uyu munsi hazirikanwa ubuzima bw’Intwari z’u Rwanda zitanze kugira ngo
Abanyarwanda bose babe bafite igihugu bishimira
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na
Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku kimenyetso cy'ubutwari ku Gicumbi
cy'Intwari i Remera