Ndamukunda Patrick wari mu banyamakuru bakunzwe kuri Life Radio ya ADEPR yamaze gusezera nyuma y'imyaka 5 yari ayimazeho

Iyobokamana - 01/02/2022 1:30 PM
Share:
Ndamukunda Patrick wari mu banyamakuru bakunzwe kuri Life Radio ya ADEPR yamaze gusezera nyuma y'imyaka 5 yari ayimazeho

Umunyamakuru akaba n'umuvugabutumwa Ndamukunda Patrick wari mu banyamakuru bakunzwe cyane kuri Life Radio ya Gikristo y'Itorero rya ADEPR, yamaze kwandika ibaruwa isezera nyuma y'imyaka 5 yari ayimazeho dore ko yatangiranye nayo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare 2022 nibwo Ndamukunda Patrick yanditse ibaruwa isezera. Yabimenyesheje Umuyobozi ushinzwe ibiganiro kuri Life Radio n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya ADEPR Media Group Ltd. Muri iyi baruwa dufitiye kopi, Ev Ndamukunda yagize ati "Bwana Muyobozi wa ADEPR Media Group Ltd, mbanje kubasuhuza mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo. Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe uhereye uyu munsi tariki ya 01 Gashyantare 2022 nsezeye ku murimo wo kuba umunyamakuru wa Life Radio mubereye umuyobozi kubera impamvu zanjye bwite n'umuryango wanjye". 

Yabashimiye imikoranire myiza bagiranye, anavuga ko yahungukiye ubumenyi butandukanye. Ati "Nkaba mbashimira imikoranire myiza twagiranye n'ubumenyi butandukanye nungutse mu gihe cyose tumaranye mu murimo twari dushinzwe". Hari amakuru avuga ko gusezera kwa Ndamukunda Patrick kwababaje abantu batari bacye barimo abakunzi b'iyi Radiyo na bamwe mu bayobozi bayo dore ko yari mu banyamakuru batangiranye na Life Radio mu myaka itanu ishize, ibintu byatumye abakurikirana umunsi ku wundi ibiganiro by'iyi Radiyo bamukunda cyane.

Ev. Ndamukunda wakoraga kuri Life Radio ikiganiro gikunzwe cy'abanyamwuka kitwa 'Igicumbi cy'Umwuka Wera' n'ikindi kitwa 'Nsobanurira', yabwiye InyaRwanda.com ko yasezeye kuri iyi Radiyo kubera ikibazo cy'ubuzima n'imibereho kuko yasanze akwiriye gushaka uko yita ku muryango we. Ati: "Impamvu nyamukuru ni ikibazo cy'ubuzima n'imibereho mbona bitavamo kandi mfite umuryango ngomba kwitaho kandi nakabaye nshakishiriza mu bindi". Yongeyeho ati "Nta mwenda bandimo gusa ntibarampemba uku kwezi gushize (Mutarama), gusa buriya bazayampa".


Ev. Ndamukunda Patrick yasezeye kuri Life Radio


Ev. Ndamukunda Patrick ntakiri umunyamakuru wa Life Radio


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...