RFL
Kigali

#Ubutwari2022: Limu yakoze mu nganzo asingiza Intwari z'u Rwanda anasaba urubyiruko kugera ikirenge mu cyazo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/02/2022 14:26
0


Umuhanzi wiyeguriye injyana gakondo, Twizerimana Floduard uzwi nka Limu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Intwari z'u Rwanda' ikubiyemo ubutumwa busingiza Intwari z'u Rwanda no gusaba Abanyarwanda bose by'ubwihariko urubyiruko guharanira kuba intwari, ati "Nawe rubyiruko, urugero ni uru, kunda igihugu ukibere intwari kuko kikureba".



Limu, umuhanzi nyarwanda, umwanditsi, umuririmbyi akaba n'umucuranzi wa Guitar Accoustic, ashyize hanze iyi ndirimbo nshya yise 'Intwari z'u Rwanda', mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare 2022 u Rwanda n'inshuti zarwo bizihiza ku nshuro ya 28 Umunsi w'Intwari z'igihugu mu nsanganyamatsiko igira iti "Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu".

Limu uvukana na Intore Tuyisenge, aririmba indirimbo sinzingiza u Rwanda, izishishikariza abantu kubana mu mahoro cyane cyane nk'izivuga ku ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda ndetse n'indirimbo z'Urukundo. Yasohanuye ko urukundo aririmba ari indirimbo zijyanye na Gakondo y'ubukwe, ati "Nimvuga urukundo abantu bumve indirimbo zijyanye na Gahunda y'ubukwe.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Limu yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yise 'Intwari z'u Rwanda' "ikubiyemo ubutumwa bwongera kwibutsa Abanyarwanda ibikorwa byiza byaranze Intwari z'uRwanda n'icyo natwe ubwacu twazigiraho by'umwihariko Urubyiruko".


Limu yifatanyije n'abanyarwanda mu gusingiza Intwari z'u Rwanda

Uyu musore w'umuhanga mu myandikire y'indirimbo ze zubakiye kuri Gakondo nyarwanda, yakomeje ati "Rubyiruko rungano rwanjye ndagira ngo mbagarukeho mbabwire nti: "Intwari z'u Rwanda zatubereye urugero rw'ibishoboka". Yavuze amwe amagambo akubiye muri iyi ndirimbo ye nshya ayatuye by'umwihariko Urubyiruko "kugira ngo twige kandi twigâane".

Indirimbo 'Intwari z'u Rwanda' yumvikanamo aya magambo: "Ubutwari si ubugwari bugaragarira buri wese. Impeta z’Ubutwari ikubitiro zicanirwa uruti, ababayinga bagahabwa impotore, naho abandi bakambikwa imidende. Umuco w’Ubutwari ni umurage mu Banyarwanda baharanira ko Igihugu cyabo gitekana. Ubusugire bw’ u Rwanda n’ Ubutwari bw’Abana babo batigeze batinya no gutanga ubuzima bwabo. Umuco w’ubugwari hano iwacu wimwe icumbi, twese nk’Urubyiruko turebere ku izo Ntwari.

Intwari igira umutima ukomeye, igakomera ku izima, irangwa n’ubushishozi ukuri kudahishwa. Ubupfura n’Ubumuntu ntibigapfukiranwe, icyo ni cyo kiranga Intwari ibereye Abanyarwanda. Isonga y’izo Ntwari zibimburiwe n’Imanzi zakoze byinshi by’ingenzi zihasiga n’ubuzima ku bwo gukunda u Rwanda n’Abaruvuka, bahara ubuzima bwabo ngo dukunde tubeho. Ubwo bwitange ni umuco w’Ubutwari; Imena iyinga Imanzi ikaba n’inkwakuzi, rwema rwaharazwe Ubumanzi avugwa ibigwi; arangwa n’Ubumwe, Amahoro yunga abo ashumba.

Intwari igira umutima ukomeye, igakomera ku izima, irangwa n’ubushishozi ukuri kudahishwa. Ubupfura n’ubumuntu ntibigapfukiranwe, icyo nicyo kiranga Intwari ibereye Abanyarwanda. No kuba Ingenzi biraharanirwa si ukubibona utabikoreye kuko iki cyiciro twese twakibamo, njye nawe kiradutegereje. Kubiharanira ni byo b’Ingenzi, Abanyarwanda twese twaba Intwari, twitangiye u Rwanda tutizigama. Intwari irangwa n’ukuri no kwitanga itizigama, gukora umurimo unoze biyigira Indashyikirwa, igaharanira ubumwe n’iterambere by’Abene gihugu;

Burya Ubutwari niko gaciro k’ Abanyarwanda. Hera none ubiharanira kazanya Kotana n’iyo wasiga ubizima, wicibwa intege n’Ibikugora urinde usaza urasa iyo ntego, no mu rugamba rw’amahina ba Nyamugenda mu bimbere. Nawe Rubyiruko urugero ni uru, kunda Igihugu ukibere Intwari kuko cyikureba ejo hazaza uzabirage uwo uzabyara. Ubutwari ni Uruhererekane mu Muco wacu tubuharanire nk’Abanyarwanda".

Limu yasoje ashimira cyane Itangazamakuru ryo mu Rwanda uburyo ridahwema gushyigikira impano z'Abanyrwanda by'Umwihariko Urubyiruko rwo mbaraga z'u Rwanda rw'ejo.


Limu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Intwari z'u Rwanda'


Limu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Intwari z'u Rwanda'

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'INTWARI Z'U RWANDA' YA LIMU

"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND