Buri mwaka taliki 01 Gashyantare Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihiza Umunsi w’Intwari. Ni umunsi ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 28 aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
U Rwanda rwibuka Intwari zarwo mu rwego rwo kuziha icyubahiro no gutera ishyaka abakiri bato kugira ngo nabo bazabe intwari mu bindi bihe. Ubusanzwe mu Rwanda intwari ziri mu byiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi. Icyiciro cy’Imanzi ni cyo kiri hejuru kikaba kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu. Icyiciro cy’Imena kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.
Mu gihe habura amasaha macye ngo Abanyarwanda ndetse n'inshuti z’ u Rwanda bizihize umunsi w’Intwari ku nshuro 28, imyiteguro yo kwizihiza uyu munsi w'intwari waranzwe n’icyumweru cy'Intwari cyatangiye ku ya 21 Mutarama kugeza kuwa 31 Mutarama. Bimwe mu bikorwa byaranze iki cyumweru birimo ibiganiro ku bitangazamakuru, mu mashuri n'ibikorwa bya siporo aho bishoboka.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 hateganijwe igitaramo gisingiza intwari z'u Rwanda kiri bubere kuri Televiziyo Rwanda kuva saa Tatu n'igice z'ijoro nk'uko byatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA. Ni igitaramo kiri buririmbemo Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' na RDF Military Band. Ku rwego rw'igihugu, ibirori by'umunsi mukuru w'Intwari bizabera ku gicumbi cy’intwari z'igihugu i Remera hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ku gicumbi cy’intwari z'igihugu i Remera
Isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari
Hateguwe igitaramo cyo gusingiza Intwari z'u Rwanda
Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu: Imanzi, Imena n'Ingenzi
TANGA IGITECYEREZO