RFL
Kigali

Inzozi za Rufonsina wamamaye muri sinema kubera ikigoyi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:31/01/2022 13:49
0


Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri cinema nyarwanda yavuze ku nzozi afite muri sinema Nyarwanda zirimo kuzahagararira igihugu cy'u Rwanda.



Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina yatangiye gukina filime mu 2009 ariko aza kwamamara cyane mu 2020 nyuma yo guhura na Clapton Kibonge agatangira gukina yifashishije ikigoyi. Yari amaze imyaka igera kuri 11 muri uyu mwuga ntacyo arageraho ariko ubu buzima bwarahindutse ari mu bakunzwe cyane muri iki gihe ku buryo bitangiye kumwinjiriza.


Mu kinaniro na InyaRwanda.com, Rufonsina yavuze ku nzozi afite muri uyu mwuga. Hari aho yagize ati: "Inzozi navuga urabona ntabwo umuntu akeneye gukinira mu Rwanda gusa, nshaka ko wenda hari igihe kizagera hakaba hari nk'abantu baturutse no hanze bakavuga ngo tuje kurokirita uyu mukobwa witwa gutya na gutya twakunze imikinire ye".

Yakomeje agira ati: "Urumva buri wese aba akeneye gukora akava kuri nivo (urwego) imwe akagera ku yindi, mba numva n'aba umuntu ukomeye muri sinema ku buryo n'umwana uzavuka azakura azi izina Rufonsina cyangwa se Sandrine kuko ari ryo zina ryanjye".

Yakomeja avuga ko yifuza ko abazavuka bazasanga amateka avuga ko yabaye umunyabigwi wakinnye filime akava ku rwego rumwe akagera ku rundi kandi agahagararira igihugu bikagenda neza. Yashimangiye ko yumva yazaba kabuhariwe mu gutunganya ama filime ku buryo nabyo byazajya bimwinjiriza agatubutse. 

Uyu mukinnyi wa filime wakinnye muri filime nyinshi zirimo Papa Sava, Seburikoko n'izindi, yegeze i Kigali mu mwaka wa 2007, akaba ari umubyeyi w'umwana umwe n'umugabo umwe. Ahuza gukina filime n'umwuga w'ubudozi.

REBA HANO IGICE GISHYA CYA FILIME UMUTURANYI RUFONSINA AGARAGARAMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND