RFL
Kigali

MU MAFOTO: Ibyihariye kuri Miss Pamella wizihiza isabukuru y'imyaka 22 y'amavuko n'uko yatangiye gukundana na The Ben

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:31/01/2022 13:35
2


Uwicyeza Pamella umukobwa w'ubwiza ndetse n'ikimero gitangaje, yatangiye kuba ikimenyabose mu mwaka wa 2019 ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2019 akundwa n'abatari bake bakamuhundagazaho amajwi.



Miss Uwicyeza Pamella yavutse kuwa 31 Mutarama 2000 nk'uko bigaragara, kuko yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2019 afite imyaka 19, kuri ubu akaba yujuje imyaka 22 y'amavuko. Mu buzima busanzwe Uwicyeza Pamella avuga ko akunda kurya inyama ndetse atita cyane ku kuntu zitetse, agakunda n’ifiriti. Afite impano ikomeye yo gukora Make up.

Pamella ni umwe mu bakobwa batowe cyane kuri SMS mu marushanwa ya Nyampinga y’u Rwanda kuko yakunze kurangiza ku mwanya wa 3 mu matora yo kuri SMS akurikiye Mwiseneza Josiane na Nisha Keza Bayera ndetse bivugwa ko benshi mu basore ari we batoye cyane. Uwicyeza Pamella yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ahagarariye intara y’Amajyepfo afite imyaka 19 n’uburebure bwa metero 1 na 71 agapima ibiro 68.

Miss Pamella yujuje imyaka 22

Nyuma yo kuba ikimenyabose abikesha Miss Rwanda, uyu mukobwa yakomeje gukundwa nyuma yuko benshi bamenye ko akundana n'icyamamare mu muziki The Ben wahaye ibyishimo abatari bake na magingo aya.

Urukundo rwa Miss Pamella na The Ben rwatangiye gute?

The Ben na Miss Pamella batangiye gukundana mu 2019, ariko ntibahita babihishurira itangazamakuru. Mbere y’uko The Ben asubira muri Amerika, yabanje kujyana Miss Pamella muri Zanzibar, bajya kwizihiza urukundo rwabo bitaruye rubanda. Mu Ugushyingo 2020, bombi bajyanye muri Tanzania bishimangirwa n’amashusho The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Uwicyeza Pamella ubwo umukunzi we The Ben yizihizaga isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko Kuwa 9 Mutarama 2021, yanditse kuri Instagram amugaragariza urukundo. Yifashishije indirimbo y’uyu muhanzi yitwa ‘Roho yanjye’ maze ayikurikizaho amagambo ashimangiza urwo amukunda.

Yashyizeho agace gato k’iyi ndirimbo aho The Ben aba agira ati “Mpa ikiganza dusekane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya[…]” ashyiraho andi magambo agira ati ‘N’umutima nk’uwawe, ukwiriye isi” n’akamenyetso k’umuntu wambaye ikamba ry’ubwami. Nyuma yagize ati “The Ben, ndi umufana.”

Kuwa 13 Mutarama umwaka wa 2021 nabwo Uwicyeza yongeye gushimangira urwo akunda The Ben akoresheje ifoto bafatanye umubiri ku wundi, yaje no guteza ururondogoro mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

The Ben yabwiye Pamella ko amukunda cyane mu buryo atasobanura

Byaje kuba umunezero ku cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, ubwo The Ben yateraga intambwe nshya imuganisha ku kubana n’umukunzi we, Uwicyeza Pamella ni uko ashinga ivi amusaba kumubera umugore maze undi nawe atazuyaje arambura ikiganza The Ben amwambika impeta.


Pamella yujuje imyaka 22 y'amavuko








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John 2 years ago
    This is guy is not serious, he is just praying with emotion of this girl. bizarangirira muri media and showbiz , Meddy ntabwo byamusabye guhora yamamaza.... time will tell
  • NIYOBYOSE Jean D'Amour5 months ago
    Pamella ni mwiza peeeeeeeee





Inyarwanda BACKGROUND