RFL
Kigali

Emmy yifashishije umugore we mu mashusho y’indirimbo ‘y’amateka’ yamuhimbiye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/01/2022 21:41
0


Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy uri kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe, yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Idantite’ yahimbiye umugore we Umuhoza Joyce baherutse kwemeranya kurushinga nk’umugabo n’umugore.



Iyi ndirimbo yasohotse ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, igaragaramo amashusho y’ubukwe bwabo bombi yabereye muri Tanzania, ikagaragaramo n’igice kinini cy’ibihe bagiriye muri Tanzania nyuma y’ubukwe.

Joyce Umuhoza agaragara ari kumwe na Emmy mu bwato babyina, bari ku nyanja, kuri moto n’ibindi bigaragaza umunezero wakurikiye ubukwe bwabo.

Asohora iyi ndirimbo, uyu muhanzi yabwiye buri wese wizerera mu rukundo kunyurwa nayo.

Emmy aherutse kubwira Kiss FM ko iyi ari ‘indirimbo y’amateka’ itazibagirana mu buzima bwe’. Ati “Iyi rero ni indirimbo y’amateka! Indirimbo itazibagirana mu buzima bwanjye. Ni indirimbo nahimbiye umufasha wanjye, nshyiramo imbaraga mu kuyandika, bigera n’aho niyambaza abasizi kugira ngo nizere neza ko tuyanditse neza."

“Ni indirimbo ntashobora kuzibagirwa. Izahora ifite icyo ivuze mu buzima bwanjye. Izajya inyibutsa umunsi nafashe icyemezo cyo gusezera ubuseribateri nkavuga nti yego! Mfashe icyemezo. Rero urumva ko ni indirimbo ifite icyo ivuze.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse afatanyije na Rumaga, uri mu basizi bari kwigaragaza cyane muri iki gihe, aho azwi mu bisigo birimo ubuhanga bw’ubusizi n’umuziki nka 'Umunsi Ameze Imiryango Yose', ‘Umugore si umuntu’, ‘Tugane iwacu’ n’ibindi.

Emmy asohoye iyi ndirimbo nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki Cyumweru asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Joyce Umuhoza.

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana nyuma y’uko tariki ya 19 Ukuboza 2021, bakoze ubukwe bwabereye mu gihugu cya Tanzaniya.

Mu isezerano rye, Umuhoza yashimiye Emmy ku bwo gukundana mu gihe kigoye, amurinda kudatenguhwa kandi ibyo yamusezeranyije arabimwereka.

Ashimira Emmy ku bwo kumukunda urutagabanyije, akamushimira kumukundira umuryango. Ati "Imana iguhe umugisha".

Mu ntangiriro za 2021, nibwo Emmy yambitse umukunzi we impeta amusaba ko bazabana.

Joyce Umuhoza agaragara mu mashusho y’indirimbo y’umugabo we Emmy Emmy avuga ko indirimbo ‘Idantite’ izahora ari urwibutso rw’umunsi yatereyeho intambwe yo kurushinga 


Emmy na Joyce baherutse gusezerana imbere y'amategeko

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IDANTITE’ YA EMMY

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND