RFL
Kigali

Tony Hernandez watoje Mukura yagarutse mu rugo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/01/2022 18:39
0


Umutoza Tony Hernandez wigeze gutoza Mukura Victory Sports, yongeye kugirwa umutoza mukuru mu gihe cy'imyaka ibiri.



Kuri iki cyumweru, nibwo Mukura Victory Sports yatangaje ko Tony Hernandez wigeze kubana n'iyi kipe yongeye kuragizwa inshingano zo kuba umutoza mukuru mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere.

Tony Hernandez yizaniye umutoza we wungirije

Mu Ukwakira 2019, nibwo Tony Hernandez yagizwe umutoza mukuru wa Mukura asimbuye Ovambe wari wamuzanye nk'umwungiriza. Icyo gihe ntabwo shampiyona yabashije kurangira kubera Covid-19, gusa imikino 23 yari imaze gukina Mukura yari ku mwanya wa 4 inyuma ya APR FC, Rayon Sports na Police FC.

Tony Hernandez yatoje Mukura mu gihe itahembaga

Muri Nzeri 2020, nibwo Tony yandikiye Mukura ayibwira ko batazakomezanya kubera impamvu ze bwite. Nyuma y'igihe gito atandukanye na Mukura, Tony yerekeje muri Honduras mu ikipe ya Real de Minas none birangiye agarutse mu Karere ka Huye.

Umwanya mwiza Mukura Victory Sports iheruka kugira muri shampiyona, yatozwaga na Tony Hernandez ukomoka muri Espagne.


Mukura iherutse gutandukana na Ruremesha Emmanuel wari wahawe akazi nk'umutoza w'umunyarwanda ugomba kugarurira indangagaciro iyi kipe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND